Tuesday, September 10, 2024

Ibigo na Hoteli zirimo izifite amazina aremereye byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwahannye amahoteli, resitora n’ahandi hakira abantu, byose hamwe 18, kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

RDB yaboneyeho kongera kwibutsa ibigo by’ubukerarugendo n’ibindi byakira abantu ko bigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, kuko ibigo cyangwa abakiriya batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda bishobora kubaviramo ibihano.

Ibigo byafunzwe uko ari 18:

  • Airport Inn Motel, Kanombe: Gufunga by’agateganyo igihe cy’amezi 3 no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Amaris Hotel, Kimihurura: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi
  • Canal Olympia, Rebero: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi.
  • Chez Lando Hotel, Remera: Gufunga by’agateganyo igihe cy’icyumweru no gutanga ihazabu y’aamafaranga 150,000.
  • Hotel Tech, Kabeza: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Colours Club Spa and Garden Resort, Kibagabaga: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi.
  • Igitego Apart Hotel, Kicukiro: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • Parador Boutique Hotel, Sonatubes: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • Pegase Resort Inn, Rebero: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Rebero Resort, Rebero: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • T2000 Hotel, Nyarugenge: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • People Club, Kacyiru:  Gufunga by’agateganyo igihe cy’amezi 3 no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Papyrus Restaurant Bar and Night Club, Kimihurura: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • Pili Pili Invest Ltd, Kibagabaga: Kwihangangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • La Villa Cafe & Suites, Nyarutarama: Kwihangangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • Repub Lounge, Kimihurura: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Inka Steakhouse, Kimihurura: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Select Boutique Restaurant, Kimihurura: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.

RDB irasaba abantu bose kugaragaza ibigo by’ubukerarugendo cyangwa ibindi byakira abantu bitubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bifashishije Email yohererejwe tourism.regulation@rdb.rw cyangwa bahamagara 1415.

Byongeye, abantu bose barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 igihe bagiye mu bigo by’ubukerarugendo n’ibindi byakira abantu, cyane cyane bahana intera, bakaraba intoki, bambara agapfukamunwa aho bikenewe kandi, cyane cyane, bubahiriza amasaha yo kugera mu rugo.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi risoza rishimangira ko abazafatwa batabyubahirije na bo bazahanwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts