Sinzi impamvu abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye-Mashami

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent avuga ko ashobora kuba yarabaye umutwaro kuko ngo abantu ntibagisinzira bibaza igihe amasezerano ye azarangirira.

Bitewe n’ibihe ikipe y’igihugu irimo itabona intsinzi, umusaruro wose ujya ku mutoza, ari n’aho bahera bamubaza niba atazegura ariko inshuro zose yabajijwe iki kibazo akaba yarabiteye utwatsi ko atakegura.

Izindi Nkuru

Nyuma y’umukino wa gicuti Amavubi yaraye atsinzwemo na Guinea 2-0, Mashami Vincent yongeye kubazwa ku masezerano arimo agana ku musozo.

Mashami Vincent yavuze ko atazi impamvu amasezerano ye hari abo abuza gusinzira.

Ati “Sinzi ubanza narabaye umutwaro, ubanza ndi umutwaro ukomeye cyane sinzi impamvu ikibazo cy’amasezerano yanjye kigarukwaho cyane, sinzi amasazerano yanyu ariko amasezerano yanjye sinzi impamvu abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye.”

Yakomeje avuga ko kuba yakongererwa amasezerano cyangwa ntayongererwe nta bubasha abifiteho, abantu ngo bakwiye gutegereza kuko igihe gisigaye ari gito.

Ati “Reka dutegereze igihe azarangirira ibisigaye nta bubasha mbifiteho ntacyo nabikoraho reka dutegereze igihe azarangirira kuko ntabwo nakubwira ngo nzasinya andi masezerano kuko sinjye wisinyisha ibyo nabyo bigomba kumvikana, twakihangana ngira ngo igihe gisigaye ntabwo ari kinini cyane.”

Mashami Vincent watangiye gutoza Amavubi muri 2018, yagiye yongererwa amasezerano mu bihe bitandukanye, ayo afite azarangira mu mpera za Gashyantare 2022.

RADIOTV1O

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru