Umuryango w’Abibumbye uravuga ko imvura idasanzwe ishobora kwibasira Ibihugu birimo Sudani, Chad na Sudan y’Epfo, kandi ikabangamira ibikorwa by’ubutabazi bwahabwaga abaturage bari mu kaga kari muri ibi Bihugu birimo ibisanzwe birimo intambara byumwihariko Sudan.
Izi mpungenge z’ibihe by’imvura idasanzwe, zije mu gihe intambara muri Sudan ihanganishije ingabo za Leta n’igisirikare cyiyomoye ku butegetsi kizwi nka Rapid Support Forces, ikomeje gukaza umurego, ibyatumye kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Sudan bahura n’ibibazo byiganjemo inzara itari yari igeze ibaho muri iki Gihugu.
Ndetse iyi mvura yatangiye kugira ingaruka ku bikorwa by’ubutabazi, kuko nubwo imodoka zikoreye ibyo kurya n’imiti zirimo zigerageza kujya mu Ntara ya Darfur, ariko imihanda yamaze kwangizwa n’imyuzure yaturutse kuri iyi mvura imaze iminsi igwa, nkuko Leni Knzli uvugira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa muri Sudan, yabibwiye Associated Press.
Yagize ati “Mu by’ukuri dukeneye uburyo bwiza budakwiriye gukomwa mu nkokora, bwo kugeza ubufasha bwacu ku bo bugenewe, kuko gahunda yacu ari ugutabara ubuzima bw’abari mu kaga, no kurwanya ko inzara yahinduka icyorezo muri ibi bice.”
Imyuzure imaze iminsi yibasiye Sudan, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi 317 bagirwaho ingaruka n’ibiza mu kwezi gushize gusa.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10