Ibihugu bitatu biyobowe n’Igisirikare byashinze Umuryango mushya byiyemeza kwikura mu wundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso, byashyize umukono ku masezerano yo kwinjira mu ihuriro rishya byashinze, bishimangira ko bitajenjetse mu gufatanya inzira yo gusohoka mu Muryango w’Ubukungu na Politike uhuza Ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, CEDEAO.

Uyu Muryango wa CEDEAO ibi Bihugu bishaka kuvamo, wari umaze iminsi ubisaba gusubira mu miyoborere ya Demukarasi, bigaha ubutegetsi abasivile aho gukomeza kuyoborwa n’igisirikare.

Izindi Nkuru

Abasirikare bategeka ibihugu bitatu bafashe ubutegetsi hagati ya 2020 na 2023 bahita bahagarika ubufatanye n’Ibihugu byo mu karere ndetse n’iby’u Burayi na America.

Aya masezerano yashyiriweho umukono mu nama ya mbere y’Umuryango mushya washinzwe n’ibi Bihugu biwita ‘Alliance of Sahel States (AES)’ cyangwa umuryango uhuza Ibihugu byo muri Sahel.

Prezida wa Niger, Abdourahamane Tiani, yavuze ko iyi nama y’Umuryango w’Ibihugu byo muri Sahel ari umusaruro w’ukwiyemeza n’ubushake ibi Bihugu bisangiye wo kugarura ubusugire bwabyo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru