Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibikekwa ku misambi yabonetse yapfuye n’icyakurikiyeho

radiotv10by radiotv10
18/06/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibikekwa ku misambi yabonetse yapfuye n’icyakurikiyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko mu gishanga giherereye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hagaragaye imisambi 10 yapfuye, hatawe muri yombi ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’izi nyoni wanazifatanywe, hatangazwa n’icyo akekwaho kubikorera.

Iyi misambi yabonetse ku mu gishanga cya Muvumba giherereye mu Mudugudu w’Inkiko mu Kagari ka Rwempasha, ifatanwa umugabo witwa Jean Marie Vianney ari na we ukekwaho kuyica, akoresheje imiti yashyiraga mu myaka ikundwa n’izi nyoni irimo ibigori, aho bikekwa ko iyo miti yayikuraga muri Uganda.

Uyu mugabo wafatiwe mu cyuho afite iyi misambi yayishyize mu mufuka, yabanje kubonwa n’umuturage wagize amakenga agasaba abandi kumufasha kugira ngo bamuhagarike barebe ibyo afite mu mufuka, barebye basanga n’izi nyoni zapfuye, ni ko guhita biyambaza inzego, zihita zimuta muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwempasha.

Ni mu gihe imisambi kimwe n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima rurimo inyoni, biri mu bikomweho ndetse binabungwabunganwa ubushishozi kuko bitabaye ibyo byazacika, by’umwihariko izi nyoni.

Uyu muturage wagize uruhare mu ifatwa ry’uyu wahohoteye izi nyoni, yamunenze, avuga ko bidakwiye, ndetse anahishura ko hari abazica bakajya kuzigurisha n’abazirya.

Yagize ati “Hari n’abandi bica imisambi, ibiyongoyongo n’ibindi biguruka, hano mu gishanga byashizemo, hari abantu baje ino aha babirya. Urebye yaje gukora mu gishanga ariko anagamije kwica imisambi ngo yibonere amafaranga. Bakoresha umuti bakura muri Uganda.”

Richard Muvunyi usanzwe ari Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, mu ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki z’Igihugu, avuga ko abaturage bagomba kugira uruhare mu kubungabunga ibinyabuzima kuko binafitiye akamaro abantu bose.

Yagize ati “Ikindi kandi iyo habaye ibyago nk’ibyo, ababikoze nkana bakurikiranwa n’inzego ndetse hakabaho n’ibihano.”

Inzego zishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima zihutiye kuhagera ngo zikore icukumbura

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, ingingo ya 59, ivuga ko umuntu ku giti cye ukura inyamaswa iri ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe inyamaswa iri ku mugereka wa I cyangwa uwa II w’iri tegeko, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + seventeen =

Previous Post

Perezida Kagame bwa mbere yavuze ku banyamakuru bishyize hamwe bagasebya u Rwanda ibidafite ishingiro

Next Post

Habonetse izindi mbaraga mu kuvugutira umuti ikibazo cy’abana bo ku muhanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Habonetse izindi mbaraga mu kuvugutira umuti ikibazo cy’abana bo ku muhanda

Habonetse izindi mbaraga mu kuvugutira umuti ikibazo cy’abana bo ku muhanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.