Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yasabye abayobozi mu nzego zinyuranye mu bice bigenzurwa n’iri Huriro mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, kurangwa n’imyitwarire iboneye, bakagaragaza itandukaniro n’abayobozi b’ubutegetsi bwa DRC bahanganye.
Maj Gen Makenga yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye n’abayobozi mu nzego zinyuranye kuva kuri Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, abamwungirije, Abayobozi ba za Teritwari, Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, ba Burugumesitiri b’amakomini ndetse n’abayobozi b’uduce tunyuranye.
Ni ikiganiro cyari kigamije kugaragarizamo ishusho y’uko ubuzima buhagaze mu Ntara ya Kivu ya Ruguru nyuma yuko ibohojwe n’Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iki kiganiro, Makenga yasabye aba bayobozi kurangwa n’imyitwarire iboneye ndetse no gukorera hamwe mu rwego rwo kugeza ibyiza ku baturage bo muri ibi bice bari barabuze ku butegetsi bwa Leta, kandi ko ibyo byose ari bo bigomba guturukamo
Yagize ati “Ni yo mpamvu mbasaba nkomeje ko mugomba kurangwa n’imyitwarire myiza. Ntabwo impinduka ari izo kuvuga gusa mu magambo, zigomba no kugaragarira mu bikorwa.”
Yakomeje agira ati “Nkamwe abayobozi, mugomba kubanza kugaragaza izo mpinduka. Igihugu cyacu cyamaze igihe kinini kiri mu kaduruvayo, rero hagomba kubaho igihe cyo kugisubiza ku murongo.”
Gen Makenga yavuze ko imbaraga zo gusubiza ku murongo Igihugu zizabanza guturuka muri aba bayobozi, ariko mbere na mbere bakagaragaza itandukanire n’abo mu butegetsi bwa Leta.
Mu mvugo yumvikanamo ijwi rya gisirikare nk’Umuyobozi w’abarwanyi ba AFC/M23, Gen Makenga yakomeje agira ati “None se ntabwo mwifuza impinduka? Mbere na mbere rero impinduka zizaturuka muri twebwe ubwacu, ubundi tukereka abaturage bacu n’Isi yose ko twahindutse, kuko ntabwo ushobora guhindura abandi wowe utabanje kwihindura. Murumva byashoboka?”
Yakomeje agaragaza bimwe mu bikorwa bibi byakozwe n’ubutegetsi bwa Leta bitagomba kuzongera kugaragara cyangwa ngo hagire uwo mu butegetsi bwa AFC/M23 ubigaragaza.
Ati “Biriya bikorwa bibi by’abo turwanya nko kurya abantu, ruswa, gusahura imitungo y’abaturage, ibyo byose bigomba guhagarara. Tugomba kuzanira umutekano abaturage bacu bakabaho mu mahoro, bityo abavuye mu byabo ndetse n’impunzi, bakagaruka ubundi tugateza imbere Igihugu cyacu dushyize hamwe.”
Maj Gen Sultani Makenga uyobora abarwanyi ba M23 ariko udakunze kugaragara mu ruhame, yakunze kumvikana avuga ko uyu mutwe wahagurukiye kurwanya akarengane n’amahano yose yagiye akorwa n’ubutegetsi bwa Leta ya Congo Kinshasa kandi ko bazatuza ari uko babiranduye.

RADIOTV10