Ku bufatanye bw’Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’Akarere ka Nyanza, bari mu cyumweru cyo kwi kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 y’Umujyi wa Nyanza muri Gahunda yiswe Rayon sport ku Ivuko, ahamaze gukorwa ibikorwa binyuranye.
Muri iki Cyumweru cyatangiye kuva tariki 02 kugeza ku ya 07 Nzeri 2024, ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubw’Akarere ka Kanyanza, hakozwemo ibikorwa binyuranye birimo imurikabikorwa ry’umuco n’amateka bya Nyanza.
Hakozwe kandi urugendo rw’amaguru rwasuye ahantu Ndangamurage na Ndangamateka rwayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda.
Hasuwe kandi Ibigabiro by’Umwami Yuhi V MUSINGA aho Umurwa wa Nyanza washingiwe mu 1899.
Hanasuwe kandi Urukiko rw’Umwami Mutara III RUDAHIGWA ubu hari ikigo gitanga amakuru y’ubukerarugendo mu Karere ka Nyanza (Nyanza Information Center).
Hanakozwe igikorwa cyo gusura Ikaragiro rya Nyanza (Nyanza Milk Industries) ryashinzwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa mu 1937, ndetse n’Ingoro ndangamurage yo kwigira iri ku Rwesero.
Muri iki cyumweru kizasoza kuri uyu wa Gatandaty tariki 07 Nzeri 2024, hanasuwe Ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari, ndetse no ku Musezero w’i Mwima, ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa, Kigeri V Ndahindurwa n’Umwamikazi Rosalie Gicanda.
Icyumweru cy’isabukuru y’imyaka 125 y’Umujyi wa Nyanza, kizasozwa n’umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Mukura VS uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024, kuri Sitade ya Nyanza aho Gikundiro yashingiwe.
Aime Augustin
RADIOTV10