Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibintu bibiri bikomeye byihishe inyuma ya raporo ishinja u Rwanda gufasha M23- Impuguke

radiotv10by radiotv10
09/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibintu bibiri bikomeye byihishe inyuma ya raporo ishinja u Rwanda gufasha M23- Impuguke
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Buchanan Ismael, impuguke akaba n’umwarimu muri kaminuza mu bya politiki, avuga ko raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda gufasha M23, hari byinshi bishobora kuba biyihishe inyuma birimo kuba DRC yatanga ruswa kugira ngo ikomeze kwanduza isura y’u Rwanda.

Tariki 04 Kanama 2022, hasakaye amakuru avuga ko raporo y’impuguke z’umuryango w’Abibumbye igaragaza ibimenyetso bikomeye byerekana ko ingabo z’u Rwanda zafashije umutwe wa M23.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro ntaramakuru mpuzamahanga, yanashyigikiwe na Guverinoma ya Congo yongeye kuzamura ibirego ishinja u Rwanda.

Gusa u Rwanda rwavuze ko rudashobora gutanga ibitekerezo kuri raporo itasohowe n’ababifitiye ububasha, yamaganiye kure ibi binyoma, ivuga ko bigamije kugoreka ukuri kwa nyako guhari.

Impunguke mu bya politiki Dr Buchanan Ismael akaba n’umwarimu muri Kaminuza, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko ibikubiye muri iriya raporo ari ibicurano ahubwo ko hari byinshi biyihishe inyuma kuko hari iyari iherutse gusohorwa na MONUSCO yemeje ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo.

Ati “None kuki inzobere za UN zitagendeye ku byo MONUSCO nkuko bavuga ngo n’abatangabuhamya babyiboneye n’amaso cyangwa se abo babajije, ibyo MONUSCO ntabwo bo bafite inzobere zabishobora?”

Akomeza agaragaza ibyihishe inyuma iriya raporo, Dr Buchana yakomeje agira ati “Ikindi, kuki se Congo itabigiramo uruhare niba biyiha inyungu zikomeye ngo…Congo ifite ubushobozi bwo gufata amafaranga ikayashyiramo ikayaha uwo ari we wese, ntuzi se ko ruswa yamunze kiriya Gihugu ku mugaragaro ku buryo gusohora raporo yatuma u Rwanda rucibwa amazi ku byo rumaze kuvuga. Ibyo rwose gutanga amafaranga muri Congo ni ibintu bimenyerewe.”

Akomeza kandi avuga ko iyi raporo ishobora no gucurwa n’Umuryango w’Abibumbye igamije guhuma amaso abakomeje kwamaganga ingabo ziri mu butumwa bwawo bwa MONUSCO zimaze iminsi zotswa igitutu n’abaturage baherutse gukora imyigaragambyo yo kuzamagana.

Ati “Reba iriya raporo yasohotse nta n’ikiragerwaho ariko wabonye ko imvururu zagiye zihosha. Ubwo rero ni ukuvuga ngo MONUSCO igiye kuryaho inshuro ya kabiri mu gihe bari bagiye kuyivana muri Congo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na we aherutse kuvuga kuri iyi raporo, avuga ko amakuru bivugwa ko ayikubiyemo ari ibinyoma.

Dr Biruta kandi yaboneyeho kunenga izo nzobere z’Umuryango w’Abibumbye zayikoze, zirengagije ikibazo cy’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda ukaba unaherutse gutera ibisasu byaguye mu Rwanda bikanakomeretsa bamwe mu banyarwanda.

Yavuze ko mu burasirazuba bwa DRCongo habarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 130 ariko ko ziriya nzobere zabonye uwa M23 kuko zari zifite ubutumwa bwo kuwuhuza n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 16 =

Previous Post

IFOTO: Perezida Kagame yagaragaje umwuzukuru mukuru ateruye umuto akanyamuneza ari kose

Next Post

Ingabo z’u Burundi zambariye urugamba zigiye kwinjira muri DRCongo guhashya M23

Related Posts

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batumva ukuntu ingo zabo zasimbutswe mu guhabwa...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced that by the end of this month, activities will begin to verify personal...

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

by radiotv10
23/10/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 19 wo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, watewe inda afite imyaka 16, aravuga ko abayeho...

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

by radiotv10
23/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy'lgihugu Gishinzwe Irangamuntu 'NIDA', bwamenyesheje Abanyarwanda bose ko mu mpera z’uku kwezi hazatangira ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no...

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

IZIHERUKA

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi
IMIBEREHO MYIZA

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Burundi zambariye urugamba zigiye kwinjira muri DRCongo guhashya M23

Ingabo z’u Burundi zambariye urugamba zigiye kwinjira muri DRCongo guhashya M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.