Perezida wa Repubuika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi avuga ko ibiri kubera mu Gihugu cye biri kurushaho kuba bibi ngo kuko uwo bahanganye ahonyora amasezerano yose mpuzamahanga.
Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena ubwo yari ayoboye Inama y’Abaminisitiri yagarutse ku bibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Umwuka ni mubi cyane mu gihe Igihugu cyacu gihanganye n’umushotoranyi uhonyora amasezerano yose mpuzamahanga.”
Minisitiri w’Itangazamakru n’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za DRC akurikirana umunota ku wundi ibibazo by’umutekano biri kuba muri iki Gihugu ndetse ko abona ko biri kurushaho kuba bibi.
Patrick Muyaya yavuze ko igihe kigeze ngo ingisirikare cy’Igihugu gihangane bidasubirwaho n’ibikorwa bihungabanya umutekano w’iki Gihugu.
Yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi yasezeranyine Abanye-Congo ko hagiye gukoreshwa imbaraga zose zishoboka zaba iza Gisirikare ndetse n’iza Dipolomasi kugira ngo “Amahoro agaruke vuba byihuse kandi tugakomeza gutera ingabo mu bitungu ingabo zacu mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu.”
Patrick Muyaya kandi yavuze ko Perezida w’iki Gihugu yasabye Abanye-Congo bose kutagwa mu mutego w’umwanzi “bakirinda kuvuga amagambo y’ivangura ndetse n’ibindi bikorwa byose bigira uwo bihohotera.”
Uyu muvugizi wa Guverinoma kandi avuga ko Minisitiri w’Intebe Wungirije ndetse na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu basabwe gukurikirana ibi bibazo bigashakirwa umuti.
Muri iki cyumweru turi gusoza, Abanye-Congo batuye mu Mujyi wa Goma, biraye mu mihanda bamagana u Rwanda n’Abanyarwanda, bafata umuhanda werecyeza ku mupaka uhuza Igihugu cyabo n’u Rwanda, bahateza akaduruvayo aho bamishe urufaya rw’amabuye mu Rwanda.
Abitabiriye iyi myigaragambyo, bagaragaje umujinya mwinshi aho bagendaga banavuga amagambo y’urwango bafitiye Abanyarwanda ndetse banirara mu maduka ya bamwe mu Banyarwanda ari i Goma, barayamenagura barayasahura.
RADIOTV10