• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC yasabye PM w’u Bwongereza kuzayingingira u Rwanda ubwo azaba yaje muri CHOGM

radiotv10by radiotv10
18/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
DRC yasabye PM w’u Bwongereza kuzayingingira u Rwanda ubwo azaba yaje muri CHOGM
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson ko ubwo azaba yaje mu bikorwa bya CHOGM, yazasaba u Rwanda guhagarika ‘ibikorwa bihungabanya umutekano wa DRC’.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru muri DRC, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 rivuga ko Guverinoma y’iki Gihugu yifuza ko u  Bwongereza bwasaba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame guhagarika ibikorwa bibangamira Congo.

DRC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda rwo ruhakana ibi birego, rukavuga ko ibiri kubera muri Congo ari ibibazo bireba iki Gihugu ubwacyo.

Iri tangazo rya Guverinoma ya DRC, rivuga ko Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yazakoresha ububasha afite, ubwo azaba yitabiriye CHOGM izaba mu cyumweru gitaha, agafasha u Rwanda kubana neza na DRC.

Minisitiri w’Intebe wa DRC, Sama Lukonde yagize ati “Inama izaba mu cyumweru gitaha ni umwanya mwiza ko Minisitiri w’Intebe Johnson yazafasha u Rwanda kugana mu nzira y’amahoro n’ituze hagati y’Ibihugu byombi.”

Ubu busabe bwashyikiriwe u Bwongereza kandi bwanahawe Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na Afurika y’Epfo.

DRC yatanze ubu busabe mu gihe kandi kuri uyu wa Gatanu yanatangaje ko ihagaritse amasezerano yose ya dipolomasi iki Gihugu gisanzwe gifitanye n’u Rwanda.

Guverinoma y’Iki Gihugu ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu igisirikare cya FARDC ndetse unakomeje gufata ibice bimwe byo muri iki Gihugu.

Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa Gatanu ubwo yari ayoboye Inama y’Abaminisitiri, yavuze ko umwuka ukomeje kurushaho kuba bubi kuko Igihugu cye gihanganye n’umwanzi uri gukora ibikorwa bibi cyane.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Samuel ahishakiye says:
    4 years ago

    Ariko congo ntago mwabonye icyishaka irashaka ko bahagarika chigm yaratinze nge Niki mbibona ntizabijyeraho nihame hamwe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 17 =

Previous Post

Ibintu biri kurushaho kuba bibi- Perezida Tshisekedi

Next Post

Kayonza: Umusore arakewaho gusambanya umunyeshuri w’aho yimenyereza umwuga w’ubwarimu nyuma yo kubasangana

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Kayonza: Umusore arakewaho gusambanya umunyeshuri w’aho yimenyereza umwuga w’ubwarimu nyuma yo kubasangana

Kayonza: Umusore arakewaho gusambanya umunyeshuri w’aho yimenyereza umwuga w’ubwarimu nyuma yo kubasangana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.