Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB ruratangaza ko mbere yuko Hoteli Château le Marara ifatirwa icyemezo cyo kuba ifunze, hari habanje gukorwa igenzura, igasurwa kenshi igaragarizwa ibyo igomba kuzuza ariko ntibikorwe, bikagera aho ifatirwa kiriya cyemezo.
Hashize ukwezi iyi Hoteli iteretse ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi ifatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo na RDB.
Icyemezo cyatangajwe n’uru Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda tariki 21 ariko kigatangira kubahirizwa ku ya 22 Nyakanga 2025, cyavugaga ko “Nyuma y’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.” Bityo ko kuva kuri iriya tariki itari yemerewe kongera gukora.
Bamwe mu batanze ibitekerezo ku ifungwa ry’iyi Hoteli, bavugaga ko bitumvikana kuba igikorwa nka kiriya cyari kimaze igihe kingana kuriya gikora, ariko kidafite uruhushya.
Irène Murerwa, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukerarugendo muri uru Rwego rwafashe iki cyemezo, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, yavuze ko mbere yo gufunga iriya Hoteli, habanje gukorwa isuzuma mu bihe binyuranye.
Yavuze ko ubuyobozi bwa RDB bwasuye inshuro nyinshi iyi hoteli, bukagaragariza ubuyobozi bwayo ibyo bugomba kuzuza kugira ngo ikomeze gukora ariko bikagera aho biba ngombwa ko hafatwa kiriya cyemezo.
Yagize ati “Twarabasuye, tuganira na bo ariko bigera ahantu ukabona ko basa n’abatibuka ko ibyo bintu bisabwa ari itegeko.”
Ku kuba abantu baratunguwe n’icyemezo cyafatiwe iyi Hoteli kandi bayibona ko igezweho, ndetse ko uko byagenda kose ntakuntu yaba ikora itazwi, Irène Murerwa yavuze ko yari isanzwe izwi ko ikora ariko hari ibyo yagombaga kuzuza kugira ngo ikore nk’ishoramari.
Ati “Abantu rero baribajije bati ‘ko tuzi Château le Marara, ni ahantu heza cyane, abantu barabizi n’Akarere karabizi ni gute RDB batabazi?’ Icyo batari bafite ni uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo ariko bari bafite uburenganzira bwo gukora ishoramari.”
Uyu muyobozi avuga ko icyemezo cyafatiwe iriya Hoteli, gishingiye ku itegeko ryo muri 2014 rigenga urwego rw’Ubukerarugendo, aho uwinjiye mu ishoramari ryarwo, atangira agakora, akazahabwa uruhushya yaratangiye imirimo.
Avuga ko ubuyobozi bwa Hoteli Château le Marara bwandikishije ishoramari nk’uko abandi bose babikora mu buryo bworoshye bw’ikoranabuhanga, ariko ko haba hagomba kugenzurwa ishoramari na serivisi zitangwa.
Ati “Ushobora kwicara kuri mudasobwa yawe ugahita ubona icyemezo mu masaha atarenze atandatu, ariko se icyiciro urimo cy’ishoramari ni ikihe? Uri hoteli, uri restaurant, uri akabyiniro, uri apartment, aho ni ho uhererwa uruhushya rujyanye n’icyiciro cyawe rero bo barakoraga batarigeze basaba urwo ruhushya.”
Yavuze ko ubwo hasurwaga iyi Hoteli ikagaragarizwa ibyo igomba kuzuza, yagendaga igaragaza imbogamizi zinyuranye, igahabwa igihe cyo kubikosora.
Ati “Iyo tuje kugusura tukaguha igihe runaka, iyo minsi ukayirenza, tukakureka kuko utubwiye impamvu zawe tukumva zirumvikana turakureka. Hari abo usanga babikora inshuro zingahe. Ni cyo kibazo cyabayeho.”
Avuga ko mu rwego rw’Ubukerarugendo haba hari byinshi bisabwa kuzuza, ariko ko ubisabwa iyo agaragaje intege nke, hafatwa icyemezo kandi ko atari kuri iriya Hoteli byakozwe gusa, kuko hari n’irindi shoramari ryagiye ribifatirwa.
Ati “Niba mu bintu 20 birenga naguhaye, wujuje bitanu gusa, n’ubundi itegeko uba uri kuryica. Ikintu cya ngombwa nubwo mwibanze kuri Chateau Le Marara hari n’abandi benshi batabyuzuza ariko biba bigomba kumenyeshwa ubuyobozi.”
Irène Murerwa yavuze ko nyuma yuko hafashwe kiriya cyemezo, uwagifatiwe ashobora gukosora ibyo yagaragarijwe, ubundi akandika asaba gufungurirwa.
Mbere yo gufungurirwa, habanza gukorwa irindi genzura rikorwa n’amatsinda arimo abo muri RDB, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, ubundi byagaragara ko uwari wafungiwe yakosoye ibyo yasabwe, agahabwa uruhushya rutangwa na RDB rwishyurwa 80 000 Frw.
RADIOTV10