Ibirambuye ku itahwa rya Stade Amahoro n’umukino wa mbere ugiye kuyiberamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sitade Amahoro imaze igihe ivugururwa, igiye gutahwa ku mugaragaro, ndetse mu mpera z’iki cyumweru irakinirwamo umukino wa gicuti uzahuza amakipe y’amacyeba ya mbere mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports.

Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, ukaba ari wo wa mbere uzaba ubereyemo kuva iyi Sitade ya mbere mu Rwanda ivuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga.

Izindi Nkuru

Uyu mukino wiswe ‘Umuhuro mu Mahoro’, ugiye kubera muri Sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 mu gihe mbere yakiraga ibihumbi 25.

Kwinjira muri uyu mukino, byorohejwe, kuko ari 1 000 Frw ahasigaye hose ndetse n’ibihumbi 10 Frw muri VIP, ukazaba saa Kumi n’imwe z’umugoroha kugira ngo abantu bifuza kuwureba bose bazawurebe.

Nubwo uyu mukino ugiye gukinirwa muri Sitade Amahoro yavuguruwe, si cyo gikorwa cyo kuyifungura ku mugaragaro, kuko izatahwa tariki 04 Nyakanga 2024 ubwo Abanyarwanda bazaba bizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru