Ibirambuye ku rubanza rudasanzwe rw’umwana muto rwavugishije bamwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana w’imyaka 14 y’amavuko ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, aho bamwe bavuze kuri uru rubanza badasanzwe bamenyereye.

Ni urubanza rwabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 31 Mutarama 2023, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruregwamo umwana w’umuhungu w’imyaka 14.

Izindi Nkuru

Uyu mwana yatawe muri yombi mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2022 nyuma yo gufatanwa udupfunyika 53 tw’urumogi adusanganywe iwabo mu rugo, twasanzwe mu cyumba cy’umubyeyi we.

Ni urubanza rwatinze kuburanishwa kuko ubusanzwe itegeko riteganya ko umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) agomba kuburanishwa mu gihe kitarenze iminsi 15 uhereye igihe yafatiwe.

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwashinje uyu mwana icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, busaba Urukiko kukimuhamya rukamukatira gufungwa imyaka 10.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko uregwa ubwo yabazwaga haba mu gihe cy’iperereza ndetse no mu yandi mabazwa yose, yemeye icyaha akurikiranyweho.

Me Niyotwagira Camille wunganira uyu mwana, yavuze ko we n’umukiliya we baburanye bemera icyaha, ariko ko uyu mwana yashowe muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge n’umubyeyi we.

Andi makuru yamenyekanye kandi, ni uko ababyeyi b’uyu mwana na bo bavuzweho gucuruza iki kiyobyabwenge cy’urumogi, ndetse umwe muri bo akaba yaragifungiwe.

Uyu munyamategeko wunganira uyu mwana w’umuhungu, avuga ko baburanye bemera icyaha kandi bakagisabira imbabazi, bakaba bizeye ko ubucamanza buzabaha ubutabera buboneye.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rupfundikira uru rubanza, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023.

Ni urubanza rwavugishije bamwe ku mbuga nkoranyambaga, aho bibazaga uburyo umwana ungana gutya ajyanwa mu nkiko, ndetse bamwe bakaba bavugaga ko afite imyaka 13, abandi bakavuga ko afite 14.

Ubushinjacyaha bwatanze umucyo, buvuga ko uyu mwana yavutse mu mwaka w’ 2008, akaba yarakoze icyaha mu kwezi k’Ugushyingo 2022 ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Ubushinjacyaha bwakomeje bugira buti “Hakurikijwe itegeko rw’u Rwanda, umwana w’imyaka 14 ashobora kuryozwa icyaha.”

Bwakomeje bugaragaza ko “Ubwo yabazwaga mu iperereza ndetse n’imbere y’urukiko ari kuburanishwa, yemeye ko yagize uruhare mu bikorwa byo gucuruza urumogi.”

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko “imyaka ye ndetse n’ibibazo byo mu muryango we, byitaweho n’Ubushinjacyaha mu iburanisha ryabereye mu rukiko.”

Ubusanzwe amategeko yo mu Rwanda ateganya ko umwana wujuje imyaka 14 habaho uburyozwacyaha ku cyaha runaka bitewe n’uburemere bwacyo, ndetse mu Rwanda hakaba hasanzwe hariho Gereza ifungirwamo abana, iri mu Karere ka Nyagatare.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru