Akari ku mutima w’umwana w’imwe mu Ntwari z’u Rwanda umaze imyaka 28 aba hanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhire Theophile, umwana w’Intwari Agathe Uwilingiyimana, avuga ko aterwa ishema n’ibyaranze umubyeyi we ndetse ko ahorana akanyamuneza aterwa no kumva bamuvuga ibigwi n’icyubahiro ahabwa mu Rwanda no mu mahanga.

Agathe Uwilingiyimana wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, ni umwe mu banyapolitiki baranzwe no kurwanya akarengane kakorerwaga Abatutsi.

Izindi Nkuru

Uyu munyapolitiki yaje no kubizira, yicwa mu banyapolitiki ba mbere bishwe nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida Juvenal Habyarimana, aho abasirikare barindaga uyu Mukuru w’Igihugu, baramukiye kwa Agathe Uwiringiliyimana, bakamwica nyuma yo kurasana n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zimurinze, aho yishwe mu gitondo cyo ku ya 07 Mata 1994.

Ibikorwa byaranze uyu munyapolitiki, biri mu byatumye ashyirwa mu Ntwari z’u Rwanda aho ari mu cyiciro cy’Imena gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira Igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.

Ku ya 01 Gashyantare, ni umunsi wahariwe kuzirikana Intwari z’u Rwanda, ahakorwa ibikorwa binyuranye byo kuzirikana no kuzizihiza.

Agathe Uwilingiyimana, ni imwe mu Ntwari zazirikanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare, aho umwana we witwa Umuhire Theophile ari mu bagiye ku gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda, i Remera kuhashyira indabo no kunamira Intwari zitangiye u Rwanda.

Uyu muhungu wa Agathe Uwilingiyimana, ufite imyaka 32, yavuye mu Rwanda afite imyaka ine, akaba yagiye ku gicumbi cy’Intwari ari kumwe n’abo mu muryango we.

Umuhire wabuze umubyeyi we akiri muto, avuga ko yagiye amenya amakuru y’ibigwi byaranze umubyeyi we kandi ko bihora bimwubakira icyizere.

Ati “Ni iby’agaciro kuri njye kuba mfite umubyeyi waranzwe n’ibikorwa by’ubutwari nk’ibyo, ikindi kandi nishimira kuba abandi bamufatiraho urugero rwiza akaba anahabwa icyubahiro mu Rwanda no mu bindi Bihugu byo ku Isi.”

Agathe Uwilingiyimana wavutse tariki 23 Gicurasi 1953, akavukira mu cyahoze ari Perefegitura ya butare, ni umwe mu banyapolitiki bakunze kumvikana barwanya imigambi mibisha y’ubutegetsi bwa Habyarimana bwaranzwe n’ivangura ryakorerwaga Abatutsi.

Muri Nyakanga 1993, ubwo habaga inama yahuje Habyarimana n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Uwilingiyimana yagizwe Minisitiri w’Intebe.

Habyarimana yumvaga ko uyu munyapolitiki azajya ashyigikira imigambi ye, ahubwo arushaho kwamagana ibikorwa bibi by’ubu butegetsi, kandi akabikora ashize amanga, byanatumye ubutegetsi bwariho icyo gihe bumwijundika.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru