Ibiri kuba muri FERWAFA hari abo bikomeje kubera amayobera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ntakindi kiri kuvugwa, uretse iyegura ry’abayobozi n’isezera ry’abakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), babimburiwe n’uwari Perezida waryo, wakurikiwe n’abarimo uwari Umunyamabanga Mukuru. Hari abo byatunguye, hari n’abavuga ko byatinze.

Ku wa Gatatu tariki 19 Mata 2023 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Nizeyimana Olivier Mugabo yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, yari agiye kumaraho imyaka ibiri.

Izindi Nkuru

Iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryakunze kuvugwamo ibibazo kuva cyera, ni kenshi abariyobora bavaho beguye, ibintu bituma bamwe bavuga ko hakomeje kubura umuntu ufite ububasha bwo kuyobora umupira wo mu Rwanda.

Bwaracyeye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, na we arasezera.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, rigaragaza ko nyuma y’iyegura rya Niziyemana Mugabo Olivier, aza kuba asimbuwe by’agateganyo na Habyarimana Matiku Marcel kugeza igihe Inteko rusange izateranira.

Iri tangazo kandi ryanavuze ku isezera rya Muhire ryabaye kuri uyu wa Kane, FERWAFA ikavuga ko inama ya Komite Nyobozi yemeje ko aba asimbuwe na Karangwa Jules mu buryo bw’agateganyo.

FERWAFA isoza igira iti Ibikorwa byumupira wamaguru bizakomeza nkuko bisanzwe, ndetse bidatinze inzego zizaba zujujwe nkuko amategeko abiteganya.

Si we gusa wasezeye kuko heguye kandi na Komiseri ushinzwe amategeko muri FERWAFA, Uwanyirigira Delphine. Hasezera kandi Habiyakare Chantal wari ushinzwe umutungo ndetse na Iraguha David wari ushinzwe imari.

Si aba gusa kandi, kuko haneguye Komiseri ushinzwe Imisifurire muri FERWAFA, Rurangirwa Aaron, aho bikomeje kuvugwa ko hari n’abandi bagize Komite nyobozi ya FERWAFA bashobora gusezera isaha iyo ari yo yose.

Ibi byose bishingiye ku bibazo byakunze kuvugwa mu miyoborere ya FERWAFA byagiye binagarukwaho n’Abanyamuryango b’iri shyirahamwe, kuva mu minsi ishize, birimo ibyatangiye kuvugwa ubwo Muhire Henry Brulart yahagarikwaga by’igihe gito bivugwa ko hari ibyo akurikiranyweho, ariko akaza gusubizwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru.

Kuva icyo gihe, bamwe mu banyamuryango ba FERWAFA ntibigeze bamwibonamo, ndetse bakunze gusaba ko yakwegura kabone nubwo ibyo yakekwagaho yaba yarabigizweho umwere ariko ko ubwabyo kuba yarabivuzweho ari icyasha.

Hakunze kuvugwa kandi imiyoborere itanoze muri iri shyirahamwe, yanagiye iba imbarutso ya bimwe mu bibazo byanajyaga hanze, bikavugwa mu itangazamakuru.

Iyegura ry’umusubirizo muri iri shyirahamwe, rikomeje gutungura bamwe, mu gihe abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, nk’abanyamakuru, bavuga ko ahubwo byari byaratinze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru