Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibisobanuro bitunguranye by’ishuri ryagaragayeho abana burira impinga bajya kuvoma abandi bari kwiga

radiotv10by radiotv10
22/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibisobanuro bitunguranye by’ishuri ryagaragayeho abana burira impinga bajya kuvoma abandi bari kwiga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Bahimba rwo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bamaze iminsi bagaragara mu mirimo inyuranye nko kuvoma, nyamara abandi bari mu masomo, ubuyobozi bw’iri shuri bukavuga ko abagaragaye ari abari mu bihano kuko batiga neza.

Ni ikibazo gihangayikishije byumwihariko ababyeyi barerera muri iri shuri rya GS Bahimba, riherereye mu mudugudu wa Kagera mu kagari ka  Bahimba mu Murenge wa Nyundo.

Ubwo umunyamakuru yageraga kuri iri shuri ku isaha ya saa tatu z’igitondo, ubundi yakagombye kuba isaha yo kuba amasomo ari gutangira kuko abanyeshuri baba bafite amafu, ariko asanga bamwe mu biga muri iri shuri bari hagati ya barindwi n’icumi, bafite amajerekani bagiye kuvoma amazi, aho buri umwe yari afite amajerekani abiri.

Umunyamakuru yagize amatsiko, abaza umwe muri aba bana niba ibi barimo ari igihano, asubiza agira ati “Oya, ntabwo ari igihano ni ikibazo cy’amazi, none nk’abanyeshuri nabo baba bafite ibibazo! None gutya turi kujya kuvoma turaba tucyize? Hashize nk’ukwezi (tubikora).”

Akomeza agaruka ku ngaruka bibagira, ati “None niba bandika nk’ibibaho bitanu bagasobanura, uri kumva twe turaba turi guhomba. hari igihe batanga imyitozo cyane cyane nk’imibare, urumva andi masomo wenda wasoma ukabyumva ariko biba ari ikibazo.”

Undi ati “Imyigire iba iri hasi cyane, nk’ubu ni amasaha yo kwiga ariko badutumye kuvoma iyo hirya ya mountain iyo hirya kure cyane ahantu h’amasaha atatu ni hanini.”

Ababyeyi bo muri aka gace barimo n’abarerera kuri iki kigo bavuga ko bahangayikishijwe n’aba bana bakoreshwa imirimo mu gihe cy’amasomo bakavuga ko babona ari byo bituma bamwe badatsinda neza.

Umwe “Bajya kuvoma kandi ni kure, no mu gihe baguze nk’ishyamba aho kugira ngo bashake abakozi bikorere izo nkwi, abanyeshuri ni bo bajya kuzikorera. Nk’ubu ejo bize mu gitondo kugeza saa sita ariko nyuma yaho kugeza nka sa cyenda bari bari kwikorera inkwi bose na primaire.”

Undi ati “Ni imbogamizi kuba wohereje umwana ku ishuri ariko waba uri mu kiraka uvuga ngo reka nshake ibyo aza kurya atashye ukabona aguciyeho yikoreye inkwi! Niba umwana yagiye kwiga ntabwo yagiye mu kiraka kuko ntibanayamuhemba ngo ayatahane kandi baba bafite ingengo y’imari igomba gukoreshwa ibyo bikorwa.

Umuyobozi w’iri shuri, Abayisenga Bahati Blaise ntahakana ko abana bo kuri iri shuri koko bajya bakoreshwa iyi mirimo yo kwikorera inkwi no kuvoma amazi byo gutekesha, gusa ngo babanza kubaganiriza bakabumvisha impamvu yabyo, gusa kuri iyi nshuro bwo ngo abo twabonye bari muri iyi mirimo, ni abahaniwe kutiga neza.

Ati “Bibaye inshuro imwe ndetse bibaye inshuro imwe mu mwaka, sinavuga ko abana bateshejwe amasomo. Uyu munsi amazi yari yashize, cya kibazo cy’abana batiga neza rero, ba bandi bagombye kuza tukabaha ibihano kubera ko hari ibyo batujuje, hari inshingano batakoze neza, abo nibo twahannye, ni igihano.”

Simpeze Emmanuel ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu avuga ko itegeko riteganya ko nta mirimo yemewe guhabwa umunyeshuri mu gihe cy’amasomo ndetse ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ati “Hari icyo itegeko riteganya, nta mirimo ikoreshwa abana mu mashuri, nko gukoropa ishuri yarikoropa bisanzwe ariko atari igihe cy’amasomo, naho kuvuga ngo hari igihano kiratuma adakurikirana amasomo, ibyo bihano ntabwo biba byemewe.”

Ikibazo nk’iki si ubwa mbere kigaragaye mu Ntara y’Iburengerazuba kuko mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize nabwo ababyeyi bo mu Karere ka Rutsiro batabarizaga abana babo bavuga ko bakoreshwa imirimo ivunanye yo kwikorera inkwi zo gutekesha mu kigo cy’ishuri ribanza rya Mwufe.

Bajya kuvoma bambaye imyenda y’ishuri

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 8 =

Previous Post

Amakuru atanejeje ku itsinda rya muzika riyoboye muri Afurika y’Iburasirazuba ryihebeye u Rwanda

Next Post

Umubare w’amafaranga amaze gukusanywa nk’imfashanyo y’abashegeshwe n’ibiza wamenyekanye

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umubare w’amafaranga amaze gukusanywa nk’imfashanyo y’abashegeshwe n’ibiza wamenyekanye

Umubare w’amafaranga amaze gukusanywa nk’imfashanyo y’abashegeshwe n’ibiza wamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.