Ibisobanuro by’abafashwe bamaze kugura itabi mu mafaranga y’amiganano byatumye hashakishwa undi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasore batatu bafatiwe mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bakekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, nyuma y’uko baguze ipaki y’itabi akaba ari yo bishyura, bakavuga ko na bo bayahawe n’umuntu wabasabye kugera bagura ibintu, ubundi bakagabana ayo bagaruriwe.

Aba basore batatu bafatanywe ibihumbi 16 Frw, nyuma yo kugura itabi mu gasantere k’ubucuruzi ka Mbare, ariko umucuruzi agahita abibona ko bishyuye amafaranga y’amiganano, agahita amenyesha polisi.

Izindi Nkuru

Abafashwe barimo umusore w’imyaka 22, uwa 24 ndetse n’undi w’imyaka 28, bafatiwe mu Mudugudu wa Kibirizi mu Kagari ka Mbare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko polisi yahawe amakuru ko hari abasore bari gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, igahita itangira ibikorwa byo kubashakisha.

Yagize ati “Hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, abapolisi bahageze basanga umwe muri bo afite inote imwe ya bitanu, undi afite iya bibiri mu gihe uwa gatatu yari afite inoti 9 z’igihumbi batabwa muri yombi.”

SP Hamdun Twizeyimana avuga ko aba basore bakimara gufatwa bahaye amakuru polisi ko ayo mafaranga na bo bayahawe n’umugabo wo mu Mujyi wa Nyatagare, wababwiye ngo bagende bayaguramo ibintu, ubundi ayo babagarurira bazayagabane, ubu na we akaba ari gushakishwa.

SP Twizeyimana washimiye abatanze amakuru yatumye aba basore bafatwa, yaboneyeho kuburira abishora mu bikorwa nk’ibi byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, kuko inzego zahagurukiye kubafata, anabibutsa kandi ko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru