Umugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho kwangiza imyanya y’ibanga y’umugabo we ayikanze kugeza ivuyemo amaraso, yemera icyaha akavuga icyabimuteye, akabisabira imbabazi.
Uyu mugore akekwaho kwangiza imyanya y’ibanga y’umugabo we w’imyaka 49, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye.
Dosiye y’uyu mugore yashyikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kugira ngo ruzamuburanishe ku cyaha akekwaho cyo kwangiza imyanya ndangagitsina.
Iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Rwotso mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yangije imyanya ndangagitsina “ubwo umugabo we yari amukurikiye ahurujwe n’abaturage bari bamufashe atorokanye ibintu byo mu nzu.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemera ko yafashe umugabo we imyanya ndangagitsina akayikanda kugeza ivuyemo amaraso, ubwo yari amufatiye mu rutoki atwaye ibintu byo mu nzu birimo n’imyenda y’umugabo we; abisabira imbabazi.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 114: Kwangiza imyanya ndangagitsina
Umuntu wese wangiza imyanya ndangagitsina y’undi muntu aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.
RADIOTV10