Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibitazwi bikwiye gutuma habaho impungenge ku ndwara bamwe bafiteho imyumvire ko itavurirwa kwa muganga

radiotv10by radiotv10
16/08/2024
in MU RWANDA
0
Ibitazwi bikwiye gutuma habaho impungenge ku ndwara bamwe bafiteho imyumvire ko itavurirwa kwa muganga
Share on FacebookShare on Twitter

Inzobere mu buvuzi ziratanga impuruza ku ndwara ya izwi nka ‘Gapfura’ yica abantu mu buryo badasobanukiwe kuko hari bamwe bajya kuyivuriza mu bavuzi gakondo, zikavuga ko abafite ibimenyetso byayo bakwiye kwihutira kujya kwa muganga, kuko ishobora no gutera izindi ndwara zikomeye nk’umutima.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kivuga ko cyatangiye ubukangurambaga mu kuburira abaturage kuyivuriza kwa muganga hakiri kare iyi ndwara, bamwe bajyana mu bavuzi gakondo bakabakorera ibyitwa ‘guhara’ nabyo bishobora guteza izindi ngaruka.

Bamwe mu baturage barimo n’abarwaye iyi ndwara, bavuga ko n’ubundi kwivuriza iyi ndwara mu bavuzi gakondo bidatanga umusaruro.

Batamuriza Dativa wo mu Karere ka Gicumbi, na we warwaye iyi ndwara, avuga ko yabanje kwivuriza mu bavuzi gakondo, dore ko yarwaye iyi ndwara inshuro nyinshi, ariko nyuma aho agiriye mu buvuzi bugezweho, bagasanga iyi ndwara yaramuzaniye ubundi burwayi bukomeye.

Yagize ati ”Nakundaga guhora ndwaye mu mihogo inshuro nyinshi, bamvuje mu kinyarwanda biranga, bageze aho banjyana ku Kigo Nderabuzima, na bo banyohereza ku Bitaro basanga ndwaye indwara y’umutima ituruka kuri Gapfura.”

Gapfura igaragazwa nk’indwara ihangayikishije kubera ko abaturage bakiyikerensa, ndetse ntibajye kuyivuza kwa muganga. Ku bitaro bimwe byo Rwanda urugero nk’ibya Byumba imibare igaragaza ko mu bana 20 bakirwa kuri ibi Bitaro, batanu muri bo baba bafite uburwayi bwa Gapfura.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba Dr Ngabonziza Issa akaba n’umuganga w’inzobere w’indwara zo mu mubiri, avuga ko uwarwaye iyi ndwara ya gapfura aba afite bagiteri mu mubiri we, ku buryo umubiri we ukora abasirikare bo guhangana na zo.

Ati “Ku bw’ibyago hari igihe abo basirikare umubiri wikoreye bajya ku mutima, utwo duce tugize umutima dufite imiterere yenda gusa n’iya ya bagiteri, noheho ba basirikare bakaba bakwibeshya ko ari ya bagiteri igeze ku mutima, bakaba bajya kwangiza utwo duce tugize umutima, ni aho uburwayi bw’umutima bushobora guturuka.”

Umuyobozi w’Umuryango Team Heart mu Rwanda, Kaze Lesli avuga ko mu myaka 15 bamaze babaga indwara y’umutima, baje gusanga harimo n’abarwara umutima uturuka kuri iyi ndwara ya Gapfura.

Aragira ati “Nyuma yo kubona ko abarwayi bakomeje kwiyongera kuko tuzi ko indwara yirindwa, turavuga tuti ‘Ese uwatanga ubumenyi ku baganga n’abaforomo bagakurikirana Abanyarwanda muri rusange ahubwo iyo ndwara ikomoka kuri gapfura itavuwe neza?, tukavura Gapfura neza kugira ngo Abanyarwanda bareke kurwara umutima.”

Dr. Ntaganda Evariste akora muri servisi z’indwara zitandura muri RBC, avuga ko kubamaze kugira uburwayi bw’umutima buturutse kuri gapfura barimo kuzamura urwego rw’ubuvuzi kugiran go bajye babagirwa umutima mu Rwanda.

Ati “Hari indwara ziri kubagirwa Fayisali z’ubwoko bubiri, harimo n’izi zituruka kuri Gapfura, zose barabasha kuzibona hakiri kare bagatangira kubavura kugira ngo boroherwe izo ndwara.”

Kugezu ubu imibare igaragaza ko mu myaka 15 ishize abantu babarirwa muri 400 babazwe indwara z’umutima zituruka kuri Gapfura, ndetse mu

mwaka umwe ushize abarwayi basaga 200 babazwe indwara y’umutima ituruka ku burwayi bwa Gapfura.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga b’inzobere mu Karere kamwe mu Gihugu, basanze mu baturage 1 000 harimo 7 bari barwaye indwara y’umutima ituruka kuri gapfura.

Bamwe mu barwara umutima biterwa n’iyi ndwara ya Gapfura itavuwe neza
Hari gukorwa ubukangurambaga bwo guhangana na gapfura

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + ten =

Previous Post

Guterana amagambo bimaze iminsi mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga bishobora kwinjirwamo n’inzego

Next Post

Uko imikino ifungura shampiyona y’u Rwanda yagenze n’udushya yatangiranye

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko imikino ifungura shampiyona y’u Rwanda yagenze n’udushya yatangiranye

Uko imikino ifungura shampiyona y’u Rwanda yagenze n’udushya yatangiranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.