Thursday, September 12, 2024

Ibitazwi bikwiye gutuma habaho impungenge ku ndwara bamwe bafiteho imyumvire ko itavurirwa kwa muganga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzobere mu buvuzi ziratanga impuruza ku ndwara ya izwi nka ‘Gapfura’ yica abantu mu buryo badasobanukiwe kuko hari bamwe bajya kuyivuriza mu bavuzi gakondo, zikavuga ko abafite ibimenyetso byayo bakwiye kwihutira kujya kwa muganga, kuko ishobora no gutera izindi ndwara zikomeye nk’umutima.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kivuga ko cyatangiye ubukangurambaga mu kuburira abaturage kuyivuriza kwa muganga hakiri kare iyi ndwara, bamwe bajyana mu bavuzi gakondo bakabakorera ibyitwa ‘guhara’ nabyo bishobora guteza izindi ngaruka.

Bamwe mu baturage barimo n’abarwaye iyi ndwara, bavuga ko n’ubundi kwivuriza iyi ndwara mu bavuzi gakondo bidatanga umusaruro.

Batamuriza Dativa wo mu Karere ka Gicumbi, na we warwaye iyi ndwara, avuga ko yabanje kwivuriza mu bavuzi gakondo, dore ko yarwaye iyi ndwara inshuro nyinshi, ariko nyuma aho agiriye mu buvuzi bugezweho, bagasanga iyi ndwara yaramuzaniye ubundi burwayi bukomeye.

Yagize ati ”Nakundaga guhora ndwaye mu mihogo inshuro nyinshi, bamvuje mu kinyarwanda biranga, bageze aho banjyana ku Kigo Nderabuzima, na bo banyohereza ku Bitaro basanga ndwaye indwara y’umutima ituruka kuri Gapfura.”

Gapfura igaragazwa nk’indwara ihangayikishije kubera ko abaturage bakiyikerensa, ndetse ntibajye kuyivuza kwa muganga. Ku bitaro bimwe byo Rwanda urugero nk’ibya Byumba imibare igaragaza ko mu bana 20 bakirwa kuri ibi Bitaro, batanu muri bo baba bafite uburwayi bwa Gapfura.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba Dr Ngabonziza Issa akaba n’umuganga w’inzobere w’indwara zo mu mubiri, avuga ko uwarwaye iyi ndwara ya gapfura aba afite bagiteri mu mubiri we, ku buryo umubiri we ukora abasirikare bo guhangana na zo.

Ati “Ku bw’ibyago hari igihe abo basirikare umubiri wikoreye bajya ku mutima, utwo duce tugize umutima dufite imiterere yenda gusa n’iya ya bagiteri, noheho ba basirikare bakaba bakwibeshya ko ari ya bagiteri igeze ku mutima, bakaba bajya kwangiza utwo duce tugize umutima, ni aho uburwayi bw’umutima bushobora guturuka.”

Umuyobozi w’Umuryango Team Heart mu Rwanda, Kaze Lesli avuga ko mu myaka 15 bamaze babaga indwara y’umutima, baje gusanga harimo n’abarwara umutima uturuka kuri iyi ndwara ya Gapfura.

Aragira ati “Nyuma yo kubona ko abarwayi bakomeje kwiyongera kuko tuzi ko indwara yirindwa, turavuga tuti ‘Ese uwatanga ubumenyi ku baganga n’abaforomo bagakurikirana Abanyarwanda muri rusange ahubwo iyo ndwara ikomoka kuri gapfura itavuwe neza?, tukavura Gapfura neza kugira ngo Abanyarwanda bareke kurwara umutima.”

Dr. Ntaganda Evariste akora muri servisi z’indwara zitandura muri RBC, avuga ko kubamaze kugira uburwayi bw’umutima buturutse kuri gapfura barimo kuzamura urwego rw’ubuvuzi kugiran go bajye babagirwa umutima mu Rwanda.

Ati “Hari indwara ziri kubagirwa Fayisali z’ubwoko bubiri, harimo n’izi zituruka kuri Gapfura, zose barabasha kuzibona hakiri kare bagatangira kubavura kugira ngo boroherwe izo ndwara.”

Kugezu ubu imibare igaragaza ko mu myaka 15 ishize abantu babarirwa muri 400 babazwe indwara z’umutima zituruka kuri Gapfura, ndetse mu

mwaka umwe ushize abarwayi basaga 200 babazwe indwara y’umutima ituruka ku burwayi bwa Gapfura.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga b’inzobere mu Karere kamwe mu Gihugu, basanze mu baturage 1 000 harimo 7 bari barwaye indwara y’umutima ituruka kuri gapfura.

Bamwe mu barwara umutima biterwa n’iyi ndwara ya Gapfura itavuwe neza
Hari gukorwa ubukangurambaga bwo guhangana na gapfura

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist