Tuesday, September 10, 2024

Uko imikino ifungura shampiyona y’u Rwanda yagenze n’udushya yatangiranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mikino ifungura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United yatsinze ikipe y’ubukombe ya Mukura VS, ndetse Perezida w’iyi kipe yatangiranye intsinzi, KNC atanga ikiganiro cyumvikanyemo gutebya.

Ni imikino yabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, aho Gasogi United yatsinze igitego 1-0 Mukura VS, mu gihe Bugesera FC yanganyije 0-0 n’Amagaju FC.

Mu wundi mukino muri iyi yatangiye Shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yahaye ikaze Vision FC yazamutse mu cyiciro cya mbere, iyitsinda igitego 1-0.

Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, watanze ikiganiro ubwo ikipe ye yari imaze kubona intsinzi ya mbere muri iyi shampiyona, yatanze ikiganiro cyuzuyemo gutebya cyacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo usanzwe azwiho kuryoshya ruhago nyarwanda, ubwo yagaragazaga ko ikipe ye ihagaze neza, yagize ati “Umupira w’amaguru ntabwo ari imibonano mpuzabitsina umuntu akora yihishe, ubera ku karubanda. Ni nka ‘Nyash’ iyo uyifite abagabo barayibona. Numva bavuga ukuntu Gasogi yazanye umutoza udashoboye, abakinnyi bari munsi y’abo yirukanye. Nibashake bavuge, n’izindi vuba aha turazizira.”

Shampiyona irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yakıra Marine FC kuri Kigali Pelé Stadium, ku cyumweru Muhazi United yakire Musanze FC kuri sItade y’Akarere ka Ngoma.

Nanone kandi umukino wari guhuza Kiyovu Sports na As Kigali ukaba warasubitswe, uzaba ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, mu gihe imikino ya APR FC yari kuzakina na Rutsiro FC na Police FC yari kuzakina na Etincelles, ikaba yarasubitswe kuko aya makipe yombi y’inzego z’umutekano, ari mu mikino nyafurika yasohokeyemo Igihugu.

Umukino wa Gasogi na Mukura wari unogeye ijisho

Gorilla yahaye ikaze Vision

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts