Nyuma yuko raporo y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaje ko imanza zisubirishwamo zikomeje kwiyongera, abasesenguzi bavuga ko izindi nzego zishinzwe gusesengura imikirize y’imanza, zari zikwiye kureba urubanza rwaciwe mbere, ku buryo Umucamanza waruciye ashobora no guhanwa igihe bigaragaye ko habayemo amakosa.
Ni nyuma yuko muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi, igiye hanze ikagaragaza ko abaturage bagaragarije uru Rwego ko batanyuzwe n’ibyemezo by’inkiko mu mwaka w’Ubucamanza ushinze wa 2024-2025 ari 655 bavuye ku bakabakaba 400.
Nanone kandi mu mwaka w’ubucamanza wa 2024-2025, imanza zaburanishijwe mu rwego rw’akarengane ni 189, muri zo 40 ni zo zahinduriwe ibyemezo, mu gihe izari zafahinduriwe ibyemezo muri 2023-2024 zari 27, naho muri 2022-2023 zikaba zari 27.
Abadepite bibajije impamvu izi manza zisubirishwa zizamuka n’igishobora gukurikiraho ku Rukiko n’Umucanza bari baraciye urubanza rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane.
Depite Mukandekezi Françoise yagize ati “Ariko iyo urebye imanza zasabwe gusubirishwamo zigenda ziyongera uko umwaka utashye, byaba biterwa n’iki? Hanyuma inkiko zarenganije abaturage zo zibibazwa gute?”
Umuvunyi Mukuru, Madamu Nirere Madaleine avuga ko, gusubirishamo imanza, bikunze guterwa n’imyumvire y’abaturage badakunze kunyurwa n’ibyemezo by’inkiko.
Ati “Hari abumva ko gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane ari nk’indi nzira y’ubujurire kandi atari byo. Ubundi ni inzira idasanzwe ikoreshwa ubona ko harimo akarengane, tuzakomeza gukangurira abaturage guhitamo kugana inzira y’ubuhuza.”
Umucamanza na we yagakwiye kugenzurwa
Umunyamategeko wigenga, Me Ruhumuliza Gatete Nyiringabo avuga ko hari izindi nzego zigenzura imikirize y’imanza ku buryo basesengura basanga hari amakosa yabayemo, hagafatwa ibyemezo bishingiye ku mategeko.
Ati “Niba uri Umucamanza uca urubanza rwajuririrwa rukavuguruzwa, uba uri umuswa iteka uba uri umuswa. Hari ikigo kigenzura Inkiko gisoma imanza nk’izo iyo kimenye uwo Mucamanza bohereza RIB kumugenza niba atarariye ruswa, uko bigenda kose bakwibazaho, ntabwo bakuzamura mu ntera ku buryo bashobora no kukwirukana.”
Ugereranyije izi manza 40 zabonetsemo akarengane n’izasuzumwe zose uko ari 2 256, bigaragara ko ijanisha ry’imanza zibonekamo akarengane riri ku kigero cya 1.8%.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko Umucamanza ari we ugena niba izi manza zasabwe n’Umuvunyi gusubirishanwe mu mpamvu z’akarengane.
Ati “Ugomba gusuzuma ubwihutire ni Perezida w’urukiko hagomba gukurikizwa ibyo itegeko riteganye akaba ari we ugira ubwo bushobozi akandikirwa, akamenya agashishoza ku buryo ari we wemeza urubanza rugomba kuburanishwa mbere.”
Raporo y’Umuvunyi igaragaza ko imanza zasabiwe gusubirishwamo zingana na 7%, Imanza zarangijwe binyuze mu buhuza ni 3%.
Iyi raporo itanga umwanzuro ko hakwiye kunozwa inzira yo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane ku buryo butayigira indi ntera y’ubujurire nk’uko ababuranyi benshi bayikoresha.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10









