Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibitekerezo bitavugwaho rumwe hagati y’ababayeyi n’abana ku itegeko ryecyeye gukuramo inda

radiotv10by radiotv10
16/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibitekerezo bitavugwaho rumwe hagati y’ababayeyi n’abana ku itegeko ryecyeye gukuramo inda

embryo

Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo muri 2019 riteganya uburyo hari abemerewe gukuramo inda babikorewe n’abaganga, nk’abana bazitewe bataruzuza imyaka y’ubukure, bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu, ntibabikozwa, bakavuga ko byaba ari nko kuvutsa ubuzima abuzukuru babo, mu gihe abakobwa na bo bavuga ko batatinyuka gusaba ababyeyi babo kubaherecyeza.

Aba babyeyi bo mu Murenge wa Kanama baganiriye na RADIOTV10, bamwe bavuga ko iri tegeko ryo muri 2019 batari banarizi, ariko ko n’ibyo riteganya bumva badashobora kubishyigikira.

Iri teka riteganya ko umwana watewe inda muri ubwo buryo, akemererwa kuyikuramo, abikorerwa yaherekejwe n’umubyeyi we, mu gihe aba baturage bavuga ko bataherekeza abana babo bagiye gukorerwa iki gikorwa.

Umwe ati “Ayikuyemo se yamara kuyikuramo ntazongere kubyara undi? Yemwe sinajyayo. Ntiyayikuramo ahubwo uwo mwana yamubyara nkamurera.”

Aba baturage bumvikana nk’abakomeye ku myerere y’abemeramana, bavuga ko bakwemerera abana babo bakazabyara abo bana, aho kuvutsa ubuzima uwo muziranenge kandi ashobora kuzavamo umuntu ukomeye.

Undi ati “Imana yamurera, kubera ko iba itayikuyemo, naho twe kubera iki twakora icyo cyaha cyo kwica? Urwo ruhinja ruba ruzaba na Pasitoro.”

Bamwe mu bana b’abakobwa bo muri uyu Murenge wa Kanama, bavuga ko batazi ko iryo tegeko ryemerera umwana watewe inda akiri muto kuba yasaba kuyikurirwamo.

Umwe yagize ati “Ntabwo tuzi ko byemewe, ahubwo twe tuzi ko kuyikuramo ari icyaha.”

Ni mu gihe itegeko rigena ibigo by’ubuvuzi n’urwego rw’abaganga bemerewe gutanga izo serivisi nk’Ibitaro na Polikilinike ndetse umwana utwite akaba agomba guherekezwa n’umubyeyi we cyangwa undi muntu umufiteho ububasha bwa kibyeyi.

Gusa abana b’abakobwa na bo bavuga ko batatinyuka gusaba ababyeyi babo ko babaherekeza ku Bitaro ngo bajye gukurirwamo inda.

Umwe ati “Naba mfite ubwoba, kuko bataba barantumye kujya gusambana, ahubwo nabanza nkajya ku Bitaro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Kanama, Mugisha Honore avuga ko ubuyobozi bugiye gukora ubukangurambaga bwerecyeye iri teka, kugira ngo abaturage basobanukirwe n’impamvu ryashyizweho, ndetse banumve icyo ryaje gucyemura.

Ati “Ni ugukomeza gukora ubukangurambaga kuri iryo tegeko kuko byakorwaga muri rusange mu bukangurambaga ku mategeko yose ariko ntabwo ari ubukangurambaga bwaryo.”

ingingo ya 125 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zemewe zirimo kuba utwite ari umwana, kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo, kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Ababyeyi b’i Rubavu ntibakozwa ko abana babo bakurirwamo inda mu gihe babyemerewe n’itegeko

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Hatangajwe abategerejwe mu gushyingura Abanyekongo bishwe n’ibisasu bigashengura amahanga

Next Post

Umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda hamenyekanye icyatumye atabwa muri yombi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burunsiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

IZIHERUKA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya
MU RWANDA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda hamenyekanye icyatumye atabwa muri yombi

Umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda hamenyekanye icyatumye atabwa muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.