Ibitekerezo bitavugwaho rumwe hagati y’ababayeyi n’abana ku itegeko ryecyeye gukuramo inda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo muri 2019 riteganya uburyo hari abemerewe gukuramo inda babikorewe n’abaganga, nk’abana bazitewe bataruzuza imyaka y’ubukure, bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu, ntibabikozwa, bakavuga ko byaba ari nko kuvutsa ubuzima abuzukuru babo, mu gihe abakobwa na bo bavuga ko batatinyuka gusaba ababyeyi babo kubaherecyeza.

Aba babyeyi bo mu Murenge wa Kanama baganiriye na RADIOTV10, bamwe bavuga ko iri tegeko ryo muri 2019 batari banarizi, ariko ko n’ibyo riteganya bumva badashobora kubishyigikira.

Izindi Nkuru

Iri teka riteganya ko umwana watewe inda muri ubwo buryo, akemererwa kuyikuramo, abikorerwa yaherekejwe n’umubyeyi we, mu gihe aba baturage bavuga ko bataherekeza abana babo bagiye gukorerwa iki gikorwa.

Umwe ati “Ayikuyemo se yamara kuyikuramo ntazongere kubyara undi? Yemwe sinajyayo. Ntiyayikuramo ahubwo uwo mwana yamubyara nkamurera.”

Aba baturage bumvikana nk’abakomeye ku myerere y’abemeramana, bavuga ko bakwemerera abana babo bakazabyara abo bana, aho kuvutsa ubuzima uwo muziranenge kandi ashobora kuzavamo umuntu ukomeye.

Undi ati “Imana yamurera, kubera ko iba itayikuyemo, naho twe kubera iki twakora icyo cyaha cyo kwica? Urwo ruhinja ruba ruzaba na Pasitoro.”

Bamwe mu bana b’abakobwa bo muri uyu Murenge wa Kanama, bavuga ko batazi ko iryo tegeko ryemerera umwana watewe inda akiri muto kuba yasaba kuyikurirwamo.

Umwe yagize ati “Ntabwo tuzi ko byemewe, ahubwo twe tuzi ko kuyikuramo ari icyaha.”

Ni mu gihe itegeko rigena ibigo by’ubuvuzi n’urwego rw’abaganga bemerewe gutanga izo serivisi nk’Ibitaro na Polikilinike ndetse umwana utwite akaba agomba guherekezwa n’umubyeyi we cyangwa undi muntu umufiteho ububasha bwa kibyeyi.

Gusa abana b’abakobwa na bo bavuga ko batatinyuka gusaba ababyeyi babo ko babaherekeza ku Bitaro ngo bajye gukurirwamo inda.

Umwe ati “Naba mfite ubwoba, kuko bataba barantumye kujya gusambana, ahubwo nabanza nkajya ku Bitaro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Kanama, Mugisha Honore avuga ko ubuyobozi bugiye gukora ubukangurambaga bwerecyeye iri teka, kugira ngo abaturage basobanukirwe n’impamvu ryashyizweho, ndetse banumve icyo ryaje gucyemura.

Ati “Ni ugukomeza gukora ubukangurambaga kuri iryo tegeko kuko byakorwaga muri rusange mu bukangurambaga ku mategeko yose ariko ntabwo ari ubukangurambaga bwaryo.”

ingingo ya 125 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zemewe zirimo kuba utwite ari umwana, kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo, kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Ababyeyi b’i Rubavu ntibakozwa ko abana babo bakurirwamo inda mu gihe babyemerewe n’itegeko

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru