Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Wakwizigamira ute ushonje?-Ab’i Nyaruguru bavuga ko kuba batazigama atari uko babyanze

radiotv10by radiotv10
31/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Wakwizigamira ute ushonje?-Ab’i Nyaruguru bavuga ko kuba batazigama atari uko babyanze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko kuba batizigamira atari uko batazi akamaro kabyo, ahubwo ko babiterwa n’amikoro macye, adatuma babona amafaranga yo kubatunga ngo babone n’ayo kuzigama.

Ni mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzigama uba kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira

Abaturage bo mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko  bazi neza inyungu zo kuzigama, ariko ntibabikore kubera imbogamizi zitandukanye.

Kayitesi Alphonsine yagize ati “Nakwizigama ntafite ibyo mbitsa? Ubukene ni ikibazo kubona amafaranga yo kwizigama ntibyakoroha.”

Uyu muturage avuga ko hari byinshi bibasaba amafaranga, ku buryo kubona ayo kuzigama, bihora ari ihurizo badashobora kubonera igisubizo.

Ati “Usanga udufaranga tubonye tuturihiramo abana amashuri, ukanarwana no gushaka ibyo ugaburira abana, ugasanga nta kintu usigaranye.”

Bucyana callixte nawe yagize ati “Inaha usanga abenshi duhura n’ubukene, kuko kugira ngo ubone amafaranga ya buri cyumweru usanga bidashoboka. Umuntu yizigama ibyo abona, waba ntakintu ufite ukizigama?”

Muri aka Karere kandi hanakozwe ubukungurambaga bw’icyumweru bwahariwe gushishikariza abantu kwizigamira nk’imwe mu nkingi zo guteganyiriza ahazaza.

Hategekimana Cyrille ushinzwe ibigo by’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yavuze ko hari uburyo bwinshi bwashyizweho bwafasha abantu kwizigamira.

Ati “Kandi bwinshi bufasha umuturage kwizigamira, ku buryo munafite n’ikoranabuhanga mushobora kunyuzamo ubwizigame bwanyu kandi mu buryo butekanye.”

Hategekimana avuga ko nubwo umuntu umwe ashobora kutabona uburyo yakwizigamira, ariko iyo abantu bishyize hamwe, na wa musanzu muto atashoboraga kwizigamira, bagenda bawurundanya ukagwira.

Ati “Ikintu tubasaba ni ugukorera hamwe, kuba inyangamugayo, kandi mwese mugatahiriza umugozi umwe…Niba abantu bakugurije amafaranga yabo uyakeneye, ba inyangamugayo uzayasubize mu gihe no mu buryo mwumvikanye, ureke kwikunda ngo wibagirwe abakuvanye ku rwego rukaka bakakugeza ku rundi.”

Ubwizigame mu Rwanda buri ku gipimo cya 12,5%, aho mu ntego nyamukuru u Rwanda rwihaye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere rirambye mu myaka itanu iri imbere (NST2), harimo no kuzamura ubwo bwizigame bukagera kuri 25,9% by’Umusaruro mbumbe w’Igihugu mu mwaka wa 2029.

Bavuga ko kutizigama atari uko babyanze
Ngo n’imibereho ntiba iboroheye
Bagiriwe inama yo kwibumbira hamwe

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − two =

Previous Post

Umunyarwanda waburanishirizwaga mu Bufaransa kuri Jenoside yakatiwe ahita anajyanwa gufungwa

Next Post

Trump yatunguranye agaragara mu modoka itwara ibishingwe

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Trump yatunguranye agaragara mu modoka itwara ibishingwe

Trump yatunguranye agaragara mu modoka itwara ibishingwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.