Hatangajwe abategerejwe mu gushyingura Abanyekongo bishwe n’ibisasu bigashengura amahanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyekongo 35 bahitanywe n’ibisasu byabasanze mu nkambi bacumbikiwemo, barashyingurwa uyu munsi mu muhango witabirwa n’abaturage benshi, ndetse n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu

Uyu muhango uba kuri uyu wa Gatatu, uritabirwa n’abategetsi bakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege agiye muri uyu muhango, yasabye abaturage kuza ari benshi kandi bambaye imyenda yirabura ngo bashyingure abishwe.

Izindi Nkuru

Ni igikorwa cyagombaga kuba ku Cyumweru cyashize, icyakora byakomwe mu nkokora n’ibikorwa byo gutegura aho bashyingurwa.

Biteganyijwe ko muri iki gikorwa abategetsi baza gutanga amagambo y’ihumure ku batuye i Goma bibera kuri stade de l’unite iri mu mujyi wa Goma mbere yo kujya ku irimbi.

Umutwe wa M23 ni wo washyizwe mu majwi ko wateye ibisasu byishe abiganjemo abagore n’abana, mu gihe uyu mutwe wateye utwatsi ibi birego.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru