Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi akiva muri Uganda yahise yerecyeza mu Burundi

radiotv10by radiotv10
31/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi akiva muri Uganda yahise yerecyeza mu Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko mu Bihugu bibiri by’ibituranyi, Uganda ndetse n’u Burundi yahise yerecyezamo akiva kuganira na Museveni.

Ni ingendo yagize kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, aho yabanjirije kwerecyeza muri Uganda, anagirana ibiganiro byo mu muheezo na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Ibi biganiro byahuje Tshisekedi na Museveni, byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,

Banaganiriye kandi ku bikorwa bya gisirikare bihuriweho n’Ingabo z’Ibihugu byombi, FARDC na UPDF, mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF uhungabanya umutekano wa Uganda, ariko ukaba ufite ibirindiro muri DRC.

Perezida Felix Tshisekedi akiva muri iki Gihugu cya Uganda gihana imbibi n’icye, yahise anerecyeza mu Burundi, aho yitabiriye inama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Tshisekedi yageze mu Burundi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho yari yitabiriye iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024.

Perezida Felix Tshisekedi yakiriwe ku Kibuga cy’indege cya Bujumbura, na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wanahawe inshingano zo kuyobora COMESA guhera kuri uyu wa Kane.

Abandi bakuru bitabiriye iyi nama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bya COMESA, yanitabiriwe n’abandi Baperezida, barimo William Ruto wa Kenya, Andry Rajoelina wa Madagascar, Hakainde Hichilema wa Zambia, na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bwayakiriye.

Perezida Tshisekedi ubwo yakirwaga mu Burundi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Hatangajwe amahirwe ategereje abafana 10.000 bifuza kujya gushyigikira Amavubi aherutse kubacyura bababaye

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Umunyamakuru Fatakumavuta we asubiye muri Kasho ataburanye

Related Posts

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

by radiotv10
11/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rwagabye ibitero bikomeye by’indege...

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

by radiotv10
11/11/2025
0

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko nta Munya-Uganda ushobora kuzana imikino yo kujya mu muhanda ngo agiye kwigaragambya...

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

by radiotv10
11/11/2025
0

Perezida wa Kenya, William Ruto yahakanye uruhare iki Gihugu gishinjwa kugira mu bibazo by'umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Umunyamakuru Fatakumavuta we asubiye muri Kasho ataburanye

AMAKURU AGEZWEHO: Umunyamakuru Fatakumavuta we asubiye muri Kasho ataburanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.