• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibitero by’indege z’igisirikare cya Israel muri Gaza byahitanye benshi

radiotv10by radiotv10
29/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ibitero by’indege z’igisirikare cya Israel muri Gaza byahitanye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitero by’indege z’igisirikare cya Israel byagabwe mu Ntara ya Gaza yo muri Palestine, byasize bihitanye abaturage b’abasivile 27, nk’uko inzego z’ubuzima muri Palestine zibivuga.

Umunya-Palestine witwa Abdel-Fattah Abu Mahadi wari warashimuswe na Israel akaza kurekurwa mu minsi ishize ubwo impande zihanganye zari mu bihe by’agahenge, yabwiye itangazamakuru ko igitero kimwe cyagabwe muri Beit Lahiya gisiga abaturage 10 bahasize ubuzima, harimo n’abana be babiri, umwuzukuru we umwe n’umugore we.

Ibi byanemejwe n’ibitaro byo muri Indonesia bikorera i Beit Lahiya, byakiriye iyi mirambo y’abantu bahitanywe n’ibi bitero by’indege.

Ikindi gitero cyagabwe mu mujyi wa Gaza, gihitana abantu barindwi barimo abagore babiri, abandi bantu babiri barakomereka bikomeye, nkuko byabitangajwe n’inzego z’ubuzima muri iyi Ntara ya Gaza.

The African News iravuga ko Israel ikomeje kugaba imvura y’ibitero mu Ntara ya Gaza buri munsi, kuva amasezerano y’agahenge yari yagiranye n’umutwe wa Hamas yateshwa agaciro ku itariki 18 Werurwe 2025.

Kuva kuri iyo tariki kugeza uyu munsi, inzego z’ubuzima muri Palestine zigaragaza ko abantu 2 151 barimo abana 732, bamaze guhitanwa n’ibi bitero bya Israel.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 6 =

Previous Post

Uwibasiye Umukozi w’Imana Pastor Julienne yagarukanye ubundi butumwa bwumvikanamo kwicuza

Next Post

Icukumbura: Byagenze gute ngo umubiri w’uwazize Jenoside umare imyaka 5 mu Biro by’Akagari i Rusizi?

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Icukumbura: Byagenze gute ngo umubiri w’uwazize Jenoside umare imyaka 5 mu Biro by’Akagari i Rusizi?

Icukumbura: Byagenze gute ngo umubiri w’uwazize Jenoside umare imyaka 5 mu Biro by’Akagari i Rusizi?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.