Sunday, February 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibiteye amatsiko n’ibidasanzwe ku modoka nshya y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi

radiotv10by radiotv10
07/12/2024
in AMAHANGA, UDUSHYA
0
Ibiteye amatsiko n’ibidasanzwe ku modoka nshya y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Uruganda rwa Mercedes-Benz rwamurikiye Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes G-Wagon SUV, agiye kujya agendamo, ifite ikoranabuhanga ryihariye, ikaba ari na yo ya mbere ikoresha amashanyarazi igiye kujya igendamo Papa.

Iyi modoka ikoreshwa n’amashanyarazi mu buryo bwuzuye, izajya itwara Papa Francis mu gihe cy’ibirori, aho azajya aba ari gutambagira aramutsa abantu.

Uruganda rwa Mercedes-Benz rwashyikirije Vatican iyi modoka, rutangaza ko, iyi modoka yakozwe hagendewe ku mahitamo y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ndetse n’ibyo yifuje ko yaba ifite.

Iyi modoka, ni na yo ya mbere ikoresha amashanyarazi yo mu bwoko bw’imodoka zitwara Papa (popemobile) ibayeho mu mateka.

Ibiro bya Papa Vatican, birateganya gutangira gukoresha iyi modoka nshya, mu ruzinduko azagirira i Rome umwaka utaha wa 2025.

Uruganda rwa Mercedes rumaze imyaka ikabakaba mu kinyejana rukora imodoka zitwara Abashumba ba Kiliziya Gatulika, aho rwatangiye mu mwaka wa 1930.

Kuva mu 1981 ubwo hageragezwa igikorwa cyo gushaka kwivugana Papa Yohani Pawulp wa II, uru ruganda rwahise rutangira gukorera Papa imodoka z’imitamenwa zidashobora gutoborwa n’isasu, nubwo Papa uriho ubu yanze kugenda muri izo modoka z’imitamenwa.

Iyi modoka nshya ya Papa ifite imyanya ibiri, irimo uw’umushoferi ndetse n’intebe ye ibasha kwizengurutsa kugira ngo azajye abasha kugenda asuhuza abantu.

Umuyobozi mukuru wa Mercedes-Benz Group, Ola Kallenius avuga kuri iyi modoka, yagize ati “Ni iby’agaciro kuri Kompanyi yacu, kandi ndashaka gushimira Nyirubutungane ku cyizere yatugiriye.”

Iyi modoka nshya ya Papa ikozwe n’ikoranabuhanga rigezweho ry’amashanyarazi rya EQG 580 ryamuritswe muri uyu mwaka, ndetse rikaba riteganya kuzamurikwa mu Buhindi umwaka utaha.

Iyi modoka ya G-Class SUV, ipima toni eshatu, ni imodoka ikoranye ubuhanga ndetse ifite ubushobozi bwo kugenda mu misozi, aho ishobora kunyaruka ahantu h’umusozi ku muvuduko w’ibilometero biri hagati ya 0 n’ 100 ku isaha.

Ikoranabuhanga ry’amashanyarazi rya EQG 580, rifite ubushobozi bwo kuba Bateri yaryo ishobora kujyamo no kubika umuriro wa 116 kWh ushobora kugenda ibilometeri 473 imodoka itarongerwamo umuriro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 6 =

Previous Post

Unbeatable End-of-Year Deals: MTN Rwanda and TECNO Mobile Bring Exciting Offers to Customers

Next Post

Imiryango itatu mu Rwanda yihuje ivamo umwe hasobanurwa n’impamvu

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

by radiotv10
01/02/2026
1

Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

01/02/2026
Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

01/02/2026
Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

31/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imiryango itatu mu Rwanda yihuje ivamo umwe hasobanurwa n’impamvu

Imiryango itatu mu Rwanda yihuje ivamo umwe hasobanurwa n’impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.