Uruganda rwa Mercedes-Benz rwamurikiye Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes G-Wagon SUV, agiye kujya agendamo, ifite ikoranabuhanga ryihariye, ikaba ari na yo ya mbere ikoresha amashanyarazi igiye kujya igendamo Papa.
Iyi modoka ikoreshwa n’amashanyarazi mu buryo bwuzuye, izajya itwara Papa Francis mu gihe cy’ibirori, aho azajya aba ari gutambagira aramutsa abantu.
Uruganda rwa Mercedes-Benz rwashyikirije Vatican iyi modoka, rutangaza ko, iyi modoka yakozwe hagendewe ku mahitamo y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ndetse n’ibyo yifuje ko yaba ifite.
Iyi modoka, ni na yo ya mbere ikoresha amashanyarazi yo mu bwoko bw’imodoka zitwara Papa (popemobile) ibayeho mu mateka.
Ibiro bya Papa Vatican, birateganya gutangira gukoresha iyi modoka nshya, mu ruzinduko azagirira i Rome umwaka utaha wa 2025.
Uruganda rwa Mercedes rumaze imyaka ikabakaba mu kinyejana rukora imodoka zitwara Abashumba ba Kiliziya Gatulika, aho rwatangiye mu mwaka wa 1930.
Kuva mu 1981 ubwo hageragezwa igikorwa cyo gushaka kwivugana Papa Yohani Pawulp wa II, uru ruganda rwahise rutangira gukorera Papa imodoka z’imitamenwa zidashobora gutoborwa n’isasu, nubwo Papa uriho ubu yanze kugenda muri izo modoka z’imitamenwa.
Iyi modoka nshya ya Papa ifite imyanya ibiri, irimo uw’umushoferi ndetse n’intebe ye ibasha kwizengurutsa kugira ngo azajye abasha kugenda asuhuza abantu.
Umuyobozi mukuru wa Mercedes-Benz Group, Ola Kallenius avuga kuri iyi modoka, yagize ati “Ni iby’agaciro kuri Kompanyi yacu, kandi ndashaka gushimira Nyirubutungane ku cyizere yatugiriye.”
Iyi modoka nshya ya Papa ikozwe n’ikoranabuhanga rigezweho ry’amashanyarazi rya EQG 580 ryamuritswe muri uyu mwaka, ndetse rikaba riteganya kuzamurikwa mu Buhindi umwaka utaha.
Iyi modoka ya G-Class SUV, ipima toni eshatu, ni imodoka ikoranye ubuhanga ndetse ifite ubushobozi bwo kugenda mu misozi, aho ishobora kunyaruka ahantu h’umusozi ku muvuduko w’ibilometero biri hagati ya 0 n’ 100 ku isaha.
Ikoranabuhanga ry’amashanyarazi rya EQG 580, rifite ubushobozi bwo kuba Bateri yaryo ishobora kujyamo no kubika umuriro wa 116 kWh ushobora kugenda ibilometeri 473 imodoka itarongerwamo umuriro.
RADIOTV10