- Ubwo yari afite imyaka 17 yinjiye muri studio za Radio 10,
- Yifuzaga gukora itangazamakuru ariko umuryango utabyumva.
Umunyamakuru Ngabo Roben usanzwe azwi mu itangazamukuru ry’ibiganiro bya Siporo, yamaze kwinjira mu muryango mugari w’abanyamakuru ba RADIOTV10. Yagarutse ku rugendo rwe mu mwuga w’itangazamakuru yiyumvagamo kuva akiri muto.
Ngabo Roben ugiye kujya akora mu kiganiro kiyoboye ibindi mu bya siporo mu Rwanda, ’10 Sports’ kizwi nk’Urukiko rw’Imikino gisanzwe gitambuka kuri Radio 10 no ku bindi Bitangazamakuru bya RADIOTV10.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025 ubwo uyu munyamakuru yakirwaga muri iki kiganiro n’abanyamakuru basanzwe bagikora, yavuze ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari w’iki Gitangazamakuru.
Yagize ati “Sinshidikanya, ni cyo gitangazamakuru kinini nkoreye, iyo mvuze kinini, mba mvuze mu bintu byinshi, urebye ahantu kigera, urebye umubare w’abakozi gifite, urebye n’uburyo nyine muba mubayeho neza, mba mbibona amafaranga mufite mu mihanda ya Kigali.”
Ngabo Roben ubwo yagarukaga ku rugendo rwe mu mwuga w’itangazamakuru, yavuze ko yakuze yiyumvamo kuzakora uyu mwuga, kuko yawukundaga akiri muto.
Ati “Niga mu mashuri yisumbuye natekerezaga kuzaba umunyamakuru, ariko umuryango nakuriyemo, ntabwo ari ko babibonaga, ku buryo ibyo nagiye kwiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye si byo nashakaga, ariko umuryango ni byo washakaga, njya kubyiga ntabikunze.”
Ngabo Roben avuga ko nubwo yagiye kwiga amasomo adafite aho ahuriye n’azamuganisha mu mwuga w’itangazamakuru, ariko ko yakomeje gutekereza ku nzozi ze zo kuzaba umunyamakuru, ndetse akabiharanira, kuko yatangiye kujya yinjira mu busesenguzi akiri muto.
Ati “Iyi studio, nayinjiyemo muri 2013 niga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, icyo gihe uwari umunyamakuru wa hano Jado Dukuze [Dukuzimana Jean De Dieu] yajyaga antumira ku Cyumweru, nkumva ni ibintu bimpa ibyishimo kurusha ibindi.”
Ngabo avuga ko icyo gihe yari akiri muto kuko yari afite imyaka 17, ndetse bamwe mu bakorera iki gitangazamakuru bagashaka kumuha kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru, ariko ko bitari gushoboka kuko atari afite imyaka y’ubukure, none akaba ahagarutse ari umukozi. Ati “Rwari rusibiye aho ruzanyura, cyera kabaye ndahageze.”
Uyu munyamakuru, avuga ko hagati ya 2015 na 2020 yari umunyamakuru wa Isango Star anabibangikanya no kwandika ku kinyamakuru Umuseke, ndetse nyuma aza no gukorera ibindi bitangazamakuru birimo ibyandika nka Igihe.
Hagati ya 2020 kugeza muri 2023, yakoreye igitangazamakuru cya Radio na TV 1, nyuma aza kujya mu ikipe ya Rayon Sports, ashinzwe Itangazamakuru, itumanaho n’ubuvugizi, ari na ho yari ari kugeza ubu.
Ati “Nishimiye rero aka kanya kuba ndi muri Radio 10 nk’umunyamakuru wa Siporo, nkaba n’umucamanza mu rukiko, ndaje tuzice rero, bamenye ko impaka zigiye gucika.”
Uyu munyamakuru avuga ko ku bijyanye n’akazi ko muri Rayon Sports, azakomeza kuba hafi iyi kipe asanzwe anafana, ariko ko bitazabangamira inshingano ze nk’umunyamakuru, kuko ntacyo azajya yifataho cyangwa ngo areke kukivuga mu buryo bwa kinyamwuga.


IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10