Sinema Nyarwanda yuungutse filimi nshya yiswe ‘Hidden Truth’ (Ukuri guhishwe) izagaragaramo abakinnyi ba filimi barimo Uwamahoro Antoinette uzwi ku izina rya Intare y’Ingore hamwe na D’Amour.
Agace ka mbere k’iyi filimi y’uruhererekane, kagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025.
Ni filime y’urukundo yiganjemo agahinda ariko kavanze n’ubugome. Inkuru yayo ivuga ku musore witwa Bright uba akundana n’umukobwa witwa Angel.
Aba bombi baba bakundana ariko batazi ko ari abavandimwe, nyuma umusore aza guutera inda umukobwa, bikazavumburwa ko bavukana. Se w’umukobwa ahita ashyiraho abantu bagomba kwica uwo musore ibyo bintu bitaramenyekana cyane.
Uwo musore na we arwana intambara yo gukiza amagara ye bikarangira n’ubundi atishwe.
Iyi filime yanditswe na Nkuramurage Alaphat, wakoze izindi nyinshi zirimo ‘Mbaya Series, Igikomere’ n’izindi.
Alaphat yari amaze igihe atagaragara muri Sinema yavuze ko ubu yagarutse kandi agiye guha Abanyarwanda filime nziza zijyanye n’igihe.
Ati “Ubu ntabwo abantu bazongera kumbura, umwanya wanjye munini ubu ni sinema ntakindi, icyo nabwira abantu ni ukuryoherwa n’iyi filime ubundi nkazajya mbaha n’izindi nyuma yaho.”
Iyi filime yayifatanyije na Mugwaneza Abdul mu kuyiyobora. Izajya itambuka ku muyoboro wa Youtube witwa The Promise TV.
Abandi bakinnyi b’amazina azwi muri sinema Nyarwanda, bazagaragara muri iyi filimi, barimo Shaffy, Alaphat, Muteteri Marvella, na Ntakirutimana Francine.





RADIOTV10