• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

radiotv10by radiotv10
20/04/2026
in AMAHANGA
0
Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

Ifoto y'uyu musirikare yakwirakwiye henshi

Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangiye gukora iperereza ku musirikare wacyo wagaragaye mu ifoto yasakaye akubita ishusho ya Yezu mu Gihugu cya Lebanon bikazamura impaka ndende, kikavuga ko na cyo byakibabaje, ndetse kikizeza ko azafatirwa ingamba zikarishye.

IDF yatangaje ko iriya foto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga y’uyu musirikare ari gukubita ku shusho ya Yezu, ari akuri byabayeho, kandi ko bibabaje.

Iki gisirikare kandi kivuga ko cyatangiye gukora iperereza kuri uyu musirikare washwanyaguje ishusho ya Yezu, akoresheje ikinyundo kinini, aho byabereye mu majyepfo ya Lebanon.

Iyi foto yasakaye, igaragaza uyu musirikare wa Israel yambaye n’impuzankano y’igisirikare cy’iki Gihugu, ari kumena ishusho ya Yezu akoresheje kinyundo kinini kizwi nka Kinubi, agikubita ku mutwe w’ishusho.

Iyi shusho ya Yezu yakubiswe n’uyu musirikare iherereye mu gace ka Debl, kazwiho kuba gatuwe n’abakristu benshi mu majyepfo ya Lebanon hafi y’Umupaka uhuza iki Gihugu na Israel nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibanze muri kariya gace, gusa ntibwatangaje niba iriya shusho yangiritse cyane.

Mu itangazo bwanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’Igisirikare cya Israel, bwavuze ko na bwo bwiboneye “iriya myitwarire mibi isasanzwe” yagaragajwe n’umusirikare, kandi “ko ihabanye n’indangagaciro zikwiye abasirikare bacyo.”

Muri iri tangazo, IDF yagize iti “nyuma yuko hakozwe isuzuma ry’ibanze rirebana n’ifoto yasasakaye uyu munsi y’umusirikare wa IDF agirira nabi ikirango cya Gikristu, byagaragaye ko iriya foto ari iy’umusirikare wa IDF ukorera mu majyepfo ya Lebanon.”

IDF ivuga ko iri gukora iperereza riri kuyoborwa n’ubuyobozi bw’igisirikare cyo mu majyaruguru, ndetse ko biriho bikorwa binyuze mu nzego bireba.

Iki gisirikare kivuga ko “Ingamba zikwiye zizafatwa ku bantu bose babigizemo uruhare” ndetse kigatangaza ko kiriho gikorana n’abatuye muri kariya gace kugira ngo “iriya shusho isanwe isubizwe mu mwanya wayo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar na we yamaganye ibyakozwe n’uriya musirikare, avuga ko “biteye isoni kandi bibabaje.”

Ati “Ndizera ko ingamba zikomeye zizafatwa ku bantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa kigayitse. Turasaba imbabazi kuri ibi byabaye kuri buri mukristu wose byakomerekeje.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 18 =

Previous Post

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

Next Post

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa Eric Semuhungu n’imikorere yabyo

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa Eric Semuhungu n’imikorere yabyo

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa Eric Semuhungu n’imikorere yabyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.