Ibizamini bya Leta: Menya ibigo by’amashuri byigamo abana babaye aba mbere mu Gihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, byasohokanye n’abana batanu babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu muri buri cyiciro. Uwabaye uwa mbere mu mashuri abanza, yigaga mu ishuri ryo mu Karere ka Gasabo, mu gihe uwo muri ‘0 Level’ ari uwo mu ry’i Bugesera.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, ni iby’abasoje muri ibi byiciro mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Izindi Nkuru

Mu cyiciro cy’amashuri abanza, hakoze abanyeshuri 201 679, batsinze ku gipimo cya 91,09%; barimo abangana na 55,29% b’abakobwa, mu gihe abahungu ari 44,71%.

Naho mu cyiciro cy’abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, hakoze 131 051, batsinda ku gipimo cya 86,97% barimo abakobwa bangana 54,28% naho abahungu bakaba ari 45,72%.

 

Uwiga muri Fawe Girls School yabaye uwa mbere mu Gihugu

Minisiteri y’Uburezi kandi yanagaragaje abana babaye aba mbere mu Gihugu, batanu muri buri cyiciro, aho mu basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, batatu ba mbere ni abakobwa.

Uwabaye uwa mbere, ni Umutoniwase Kelie wigaga muri Fawe Girls School ryo mu Karere ka Gasabo, akurikirwa na Ihimbazwe Niyikora Kevine wigaga muri Lycee Notre-Dame De Citeaux ryo mu Karere ka Nyarugenge.

Ku mwanya wa gatatu, haje Niyubahwe Uwacu Annick wigaga muri Maranyundo Girls School ryo mu Karere ka Bugesera, ku mwanya wa kane hakaza Ganza Rwabuhama Danny Mike wigaga muri Ecole des Science de Byimana mu Karere ka Ruhango, naho ku mwanya wa Gatanu hakaba haje Munyetwali Kevin wigaga muri Petit Seminaire Saint Paul II Gikongoro ryo mu Karere ka Nyamagabe.

Naho mu barangije mu cyiciro cy’amashuri abanza, uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, ni Kwizera Regis wigaga muri Ecole Primaire Espoir de Lavenir ryo mu Karere ka Bugesera.

Yakurikiwe na Cyubahiro Herve wigaga muri Crystal Fountain Academy ryo mu Karere ka Kamonyi, ku mwanya wa gatatu haza Dushimiyimana Joos Bruce wigaga muri E P High Land.

Ku mwanya wa kane, haje Igiraneza Cyubahiro Benjamin wigaga muri Ecole Privee Marie Auxiliatrice ryo mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe ku mwanya wa gatanu haje Iratuzi Sibo Sandra wigaga muri Keystone School Ltd ryo mu Karere ka Musanze.

Kwizera Regis wigaga muri EP Espoir de l’Avenir yabaye uwa mbere mu basoje amashuri abanza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru