Uwari Umunyamanga wa FERWACY wari wasabiwe gufungwa iminsi 30 yafatiwe icyemezo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Munyankindi Benoit wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, ukurikiranyweho ibyaha birimo gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, itonesha n’icyenewabo, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023.

Izindi Nkuru

Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zagaragajwe n’Ubushinjacyaha, zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha birimo gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, itonesha, icyenewabo, urwango n’icyaha cyo guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni ibyaha bivugwa ko yakoze afasha umugore we, Uwineza Providence, kujyana n’ikipe y’Igihugu yari igiye mu irushanwa hanze y’u Rwanda.

Mu rubanza rwabaye mu cyumweru gishize, tariki 07 Nzeri, Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko uregwa yashyize umugore we ku rutonde rw’abagiye bahagarariye ikipe y’Igihugu mu irushanwa yari igiyemo.

Bwavuze ko uregwa yakoresheje ububasha yari afite nk’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare, akamushyira ku rutonde rw’abajyanye n’iyi kipe, kandi akagenda nk’umuntu uri mu bahagarariye Igihugu.

Uregwa yaburanye asaba kurekurwa by’agateganyo, ngo kuko uwo bavuga ko yatoneshejwe [Uwineza Providence] asanzwe afite ikipe ahagarariye kandi ko ari na yo yagiye ahagarariye, kandi ko yiyakiye Visa akaniyishyurira amafaranga y’urugendo.

Uregwa yavugaga ko icyo Uwineza yafashijwe, ari ukumuha ubutumire, kandi ko byari muri gahunda ya FERWACY kuko yari yemeje ko umuntu wese ushaka guherekeza ikipe y’Igihugu, afashwa.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mutagomwa says:

    Nonese mwabantu mwe icyatuma akurikiranwa adafunzwe basanze arikihe? Kobyatoroka ? Cyangwa yo yazimanganya ibimenyetso? Arega nuko abanyamakuru bavuga Amakuru baba bakuye ahantu hamwe kandi basa nabaguzwe. Iki Kibazo Kirimo munyangire yazanywe na minister wa sport Ushaka ko mubyara we wari warahagaritswe ahabwa umwanya wa. SG kandi buagezweho noneho igisigaye ni munyumvishirize Ariko twaba tugana he Ndabanyarwanda Ubwo se iyaba uzatoroka yarikwirirwa Ataha Ava Mubwongereza kandi Aziko ayo matiku yatangiye ko RIB ibirimo hari abakozi bakerera satani batazatinda aho bicaye Ngaha aho niryamiye minister wa sport Bazamweguze cg bamushakire ahandi ajya niba bashaka ko tugera Heza muri sport

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru