Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibuka ku rwego rw’Igihugu yinjiye mu by’Umuyobozi wahagarariwe n’umutetsi mu gikorwa cyo Kwibuka

radiotv10by radiotv10
12/07/2022
in MU RWANDA
0
Ibuka ku rwego rw’Igihugu yinjiye mu by’Umuyobozi wahagarariwe n’umutetsi mu gikorwa cyo Kwibuka
Share on FacebookShare on Twitter

Ibuka ku rwego rw’Igihugu yagize icyo ivuga ku mukozi w’Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu wohereje utekera abanyeshuri kumuhagararira mu gikorwa cyo Kwibuka nk’umushyitsi mukuru, ivuga ko Umuyobozi w’Akarere yatinze kumufatira icyemezo.

Uyu mukozi utekera abanyeshuri biga mu Ishuri cya College Inyemeramihigo, yahagarariye umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Rugerero, Nyiraneza Esperance na we wari woherejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Murenzi Augustin.

Ni igikorwa kimaze ukwezi kurenga kibaye kuko cyabaye tariki 03 Kamena 2022 ubwo habaga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwunge rw’Amashuri (GS/Groupe Scolaire) rwa Nkama.

Nyuma yuko uyu mukozi utekera abanyeshuri ahagarariye Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge nk’Umushyitsi mukuru uhagarariye Akarere, Nyiraneza Esperance yirukanywe n’ubuyobozi bw’Akarere.

Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Nkuranga Egide yashimangiye ibyatangajwe na Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rugerero ko iki gikorwa ari ugupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Amakuru yamenyekanye, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwamaze guhagarika uyu mukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero.

Nkuranga Egide avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwatinze gufata iki cyemezo kuko iki gikorwa kimaze ukwezi kibaye kandi inzego zitandukanye zarahise zikora raporo zigaragaza iki kibazo.

Nkuranga avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero ndetse n’abarokotse bahise bakora raporo bakayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ubwo iki kibazo cyari kikimara kuba.

Yagize ati “Ikosa ndarishyira ku Muyobozi w’Akarere, kuki yananiwe gufata icyemezo? Reba hashize ukwezi harabuze ufata icyemezo.”

Perezifa wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu avuga kandi ko komite ishinzwe imyitwarire ku rwego rw’Akarere yateranye nyuma yo kwakira iriya raporo y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’abarokotse ikanafata icyemezo cyo kwirukana uriya mukozi ariko Umuyobozi w’Akarere akanga gushyira umukono kuri iki cyemezo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 14 =

Previous Post

DRC yakoze igikorwa cya nyuma cyatumye ihabwa uburenganzira bwuzuye muri EAC

Next Post

AMAFOTO: Meddy yongeye kubaka umubiri none ibigango ni mama wararaye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Meddy yongeye kubaka umubiri none ibigango ni mama wararaye

AMAFOTO: Meddy yongeye kubaka umubiri none ibigango ni mama wararaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.