Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwasabye abaturage kubaka ibibanza bitubatse kuko bituma isura y’iyi Ntara itagaragara neza, na bo bakavuga ko batanze kubaka ku bushake ahubwo ko ari amananiza aba mu kubona ibyangombwa byo kubaka.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel avuga ko abatuye muri iyi Ntara ndetse n’abayikomokamo ari bo bafite mu biganza byabo iterambere ryayo.
Ati “Ni bo bafasha kuvugurura imijyi, kuyitaka, kuyisana no kuyubaka neza.”
Gusa anenga abaza bakagura ibibanza ariko “akamara imyaka itatu atacyubatse, ugasanga cyajemo ikigunda, ugasanga umujyi urasa nabi, ndetse habeho n’ubumenyi bwo kuvuga ngo nishoye muri ibi bintu cyangwa najyanye imari yanjye aha ariko ni njyewe ugomba gufatanya n’abandi kugira ngo turebe ko twayibyaza umusaruro.”
Bamwe mu baturage bo muri iyi Ntara, babwiye RADIOTV10 ko batanze kubaka ibibanza byabo ku bushake ahubwo ko bagiye bacibwa intege n’amananiza aba mu kubona ibyangombwa byo kubaka.
Umwe muri bo yagize ati “Ikintu kitwa ibyangombwa birakomeye cyane, ni ibintu bigoye. Uraba ufite gahunda yo kubaka unafite amafaranga ariko ibyangombwa bigatinda gusohoka kugira ngo ubone uko wubaka.”
Uyu muturage asaba inzego zishinzwe imyubakire zikwiye korohereza abashaka kubaka kugira ngo ibibanza bikomeje gutuma umujyi usa nabi, byubakwe.
Ati “Ubuyobozi bwakora uko bushoboye bya byangombwa bikabone mu gihe gito kugira ngo na rwa rubanda rugufi rubone cya cyangombwa rwubake.”
Intara y’Iburasirazuba ituwe n’abaturage basaga miliyoni eshatu (3) kandi bakomeje kwiyongera ku buryo bisaba ibikorwaremezo n’imyubakire iteguye.
Abikorera bo muri iyi Ntara bemeza ko bafite gukora batikoresheke kugira ngo bubake ibi bikorwa bijyanye n’igishushanyo mbonera cya buri aho batuye bityo iterambere ryifuzwa rigerweho.
RADIOTV10