Sunday, September 8, 2024

Iburengerazuba: Bahishuye ibyadukanywe n’abasore barushinga bihabanye n’Umuco Nyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge ya Kabatwa mu Karere ka Nyabihu n’indi bihana imbibi yo muri Rubavu, haravugwa umuco wadutse usa nko gukwa abasore, ku buryo urugo rudafite ubushobozi bw’amafaranga ngo rugomba kugurisha akarima kugira ngo haboneke ahabwa umukwe, mu byiswe ‘Gusugiza’.

Ibi bigereranywa n’inkwano ihabwa umusore, bishingiye ku muco umaze iminsi ugaragara mu gice cy’Imirenge ya Kabatwa mu Karere ka Nyabihu n’indi Mirenge bihana imbibi nka Mudende, Bugeshi n’indi iri hafi nka Busasamana mu Karere ka Rubavu.

Mu bisobanuro byabo, bamwe mu baturage bagaragaza ko iyo umukobwa ashakanye n’umusore agomba kumuha umubare w’amafaranga runaka ubundi bakayamugarurira bayakubye kabiri cyangwa gatatu hiyongereyeho ibirongoranwa.

Tuyisenge Emmanuel, umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 utuye mu Kagari ka Ngando mu Murenge wa Kabatwa, avuga ko mu gushaka umugore agomba kwita ku bushobozi bw’iwabo w’umukobwa.

Ati “Umukobwa udafite amafaranga ntakintu twavugana, namujyana he nta kintu bazampa iwabo? Ubwo nanjye ni ukubyara abo nzashobora gukorera nk’ibyo kwa databukwe bazankorera.”

Gusa ibivugwa n’uyu musore, ntibishimwa na bamwe mu babyeyi bo muri aka gace kimwe n’abakobwa, bavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda, kuko ayo mafaranga ahabwa umusore ubundi ntaho ateganywa mu muco.

Umwe mu bakobwa ati “Niba bampaye bya bihumbi 200, mama arashyiraho andi ibihumbi 300, abe ibihumbi 500, agure n’ibikoresho za matela, amasafuriya, ibyo kurya, amavarisi, ibitenge byanjye n’ibya mabukwe, imyenda y’umugabo kandi bitari muri ya 300. Mbega niwo muco ntabwo umusore aba yatanze inkwano ahubwo abagore nitwe turi gukwa abagabo kubera ko abahungu b’ubu bari kurongora ari yo gahunda, wowe ukagira ngo aragukunze ariko akunze amafaranga.”

Amubyeyi umwe ati “Niba rero nta mafaranga mfite yo kugira ngo umukwe abone ikirori umukobwa nkamubwira nti ‘noneho wowe ntazaguhereze nk’ibyo bihumbi 100 ngo ubinzanire njye ntafite ibyo nzashyiraho’, ubwo bigatuma umwana aba nabi mu rugo.”

Umwe mu bagore waduhamirije ko ibivugwa n’abo baturage ari ukuri kuko byamubayeho ndetse kugeza ubu akaba amaze hafi umwaka yirukanywe n’umugabo, yagize ati “nasanze umugabo noneho arambwira ngo ugomba kugenda iwanyu bakaguhereza nk’uko bari guhereza abandi, njyewe ndamubwira ngo rero ibyo bari guha abandi ntabyo nabona iwacu ntacyo tugira, ubwo na n’iyi saha ntabwo tubana yaranyirukanye ngira ipfunwe nkavuga ngo wenda iyo iwacu biza kuba biriyo wenda nanjye baba babinkoreye nkaba nibereye hamwe n’umugabo.”

Aba baturage basaba ko Leta ikwiye kwinjira muri ibi byadutse, kuko bishobora gukomeza gusenya imiryango ikivuka, ndetse bikanagira ingaruka ku mibanire ya bamwe.

Undi ati “Ni inkwano se? ahubwo bimeze nk’aho ari ugucuruza ni business. None se umugabo araba atagukoye ahubwo wowe mukobwa ukamukw. Njye nasaba ko babikuraho kubera ko bamwe bari kubirenganiramo, mbese biri gusenya ingo.”

Uwera Marcelline ushinzwe kubungabunga ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu Nteko y’Umuco, avuga ko ibi bidashingiye ku ndangagaciro no guta ubwangamugayo, akavuga ko imwe mu miryango ikwiye gukeburwa igasubira ku ndangagaciro zikwiye.

Ati “Ubundi umuntu asaba mu muryango yawushimye, hari icyo yawushimyeho kandi yumva ko bagiye guhuza amaboko, mu gihe rero hari ikindi kihishe inyuma, nta bupfura burimo, nta ndangagaciro zirimo, ahubwo ni uguta ubwangamugayo ni nabyo rero bikurura uko gusenyuka kw’ingo. Ibyo kuvuga ngo umuco urakura byo, gukura k’umuco ni ibyaba byongerwa mu muco bidufitiye akamaro bitari biri mu muco wo hambere naho icyo ngicyo cyo ni ukubura indangagaciro.”

Uyu muco uvugwa mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu n’imirenge ya Mudende, Busasamana na Bugeshi mu karere Rubavu bavuga ko uzwi ku izina ryo ‘Gusugiza’ ni ukuvuga gushimira umukwe no kumuhesha agaciro.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts