APR yamenye amakipe bizacakirana muri CECAFA Kagame Cup

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hashyizwe hanze amatsinda y’uko amakipe azahura mu irushanwa CECAFA Kagame Cup aho u Rwanda ruzahagararirwamo na APR FC, yamenye amakipe biri kumwe mu itsinda, arimo iyo muri Uganda.

Ni tombora yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024, yasize hamenyekanye amatsinda atatu y’amakipe azahatana muri iri rushanwa rizabera muri Tanzania.

Izindi Nkuru

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, ari na yo ifite igikombe cya Shampiyona y’umupira w’amaguru ya 2023-2024, izanahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, iri mu itsinda C.

APR FC iri kumwe mu itsinda, na Villa SC yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzania ndetse na Al Mereik Bentui yo muri Sudani y’Epfo.

Naho itsinda A, ririmo ikipe ya Coastal Union yo muri Tanzania, Al-Wadi yo muri Sudan, JKU yo muri Zanziba ndetse na Dekaheda FC yo muri Somalia.

Ni mu gihe itsinda B ari na ryo risa nk’irikomeye, ririmo Al Hilal yo muri Sudan, Gor Mahia yo muri Kenya, Red Arrows yo muri Zambia, ndetse na Telecom FC yo muri Djibouti.

AMATSINDA YOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru