Umuturage wo mu Karere ka Rusizi, yafashe icyemezo cyo gusana ikiraro gihuza aka Karere n’aka Nyamasheke, cyari kimaze imyaka ibiri cyarangijwe n’Umugezi wa Ntontwe, gusa agasaba Ubuyobozi gushyiraho akabwo kuko yakoze ibyoroheje ku buryo kidasanwe mu buryo burambye, cyakongera kikangirika.
Iki kiraro cyari kimaze imyaka ibiri cyarangijwe n’umugezi wa Ntontwe washegeshe igice cy’umuhanda ukenda gucikamo kabiri kugeza aho moto n’abanyamaguru ari bo gusa babashaga gutambuka.
Habimana Ephrem usanzwe ari umucuruzi mu isantere ya Nyakabuye muri Rusizi, avuga ko nyuma yuko imvura idasanzwe yaguye muri Kanama yari igiye kugitwara burundu ku buryo na moto zari zitangiye kujya zinyuraho zigengesereye, yahise afata umwanzuro wo gushyiraho umusanzuwe we kugira ngo urujya n’uruza rudahagarara.
Agira ati “Njyewe impamvu nabikoze ni uko nabonaga bibangamye pe. Nafashe umwanzuro mbona ikiraro uruzi rwaragisenye nshaka abakozi baragikora. Ubu imodoka ziri gutambuka nta kibazo.”
Abaturage bakoresha iyi nzira bishimira ko yongeye kuba nyabagendwa bagashimira mugenzi wabo watundishije amabuye akongera guhanga umuhanda bundi bushya bigatuma imodoka zongera gutambuka.
Nduwamariya Alphonsine ati “Hari ahantu imodoka itashoboraga kunyura, ndeste na moto ari moto yacagaho umuntu afite impungenge ko yagwa mu mazi. Aho rero uwo muvandimwe ahakoreye ni bwo imodoka zongeye gutambuka.”
Aba baturage ndetse na mugenzi wabo bashimira umusanzu yatanze mu gusana iki kiraro basaba Leta kucyubaka mu buryo burambye kuko ibyo yakoze kwari ugufasha by’igihe gito, bagasanga imvura y’umuhindo itazasiga iki kiraro amahoro.
Bimenyimana Fiacre ati “Ibi ni ubwifashisho kuko turi mu mpeshyi, Ubwo ni ukuvuga ngo imvura nigwa mu kwa cumi n’abiri ibi byose bizagenda.”
Habimana na we ati “Ni ibyo kwifashisha igihe gito kuko uruzi rwuzuye rwakongera rukabitwara. Turacyasaba ubuyobozi ko bwatwubakira ikiraro mu buryo burambye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba ashimira uyu muturage ku gikorwa cy’ubwitange yakoze, akagaragaza ko iki kibazo Akarere kagishyize mu byihutirwa kandi ko inzira zo kugikemura zatangiye.
Agira ati “Ni urugero rwiza rw’ubwitange n’ubufatanye bw’abaturage mu gufasha no kwishakamo ibisubizo. Turamenyesha abaturage ko akarere ka Rusizi kafashe iki kibazo nk’icyihutirwa, kandi hari igenzura rimaze gukorwa rigamije igisubizo kirambye. Ku butatanye na RTDA inyigo yamaze gukorwa mu buryo bw’ubutabazi mbere y’igihe cy’imvura giteganyijwe mu Kuboza. Hazakorwa imirimo y’ibanze mu buryo bwihuse ituma urujya n’uruza rw’abantu rukomeza. Ibi bizafasha ko hategurwa uburyo burambye bwo kubaka iki kiraro.”
Imirimo yo gutundisha amabuye n’igitaka byakoreshwe mu kongera gukora igice cy’umuhanda gifashe iki kiraro, Habimana avuga ko byamutwaye amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni 1 Frw, abaturage bakamushimira ko nibura bigiye gutuma iyi nzira imara kabiri.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10