Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakoranye inama n’abayobozi b’amakipe ribasaba ko amakipe yose aba mu mwiherero kugira ngo shampiyona isubukurwe mu gihe amakipe yo yateye utwatsi iki cyemezo.
Ni inama yabaye kuri uyu wa Kabiri yahuje FERWAFA n’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore harebwa icyakorwa kugira ngo shampiyona isubukurwe hanakomeza kubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
FERWAFA yamenyesheje amakipe ko amakipe agomba kujya mu mwiherero ku buryo abakinnyi baba ahantu hamwe kandi hakajya habaho igikorwa cyo kwipimisha COVID-19 nyuma y’iminsi ibiri [amasaha 48].
Gusa amakipe amwe n’amwe yahise atera utwari iki cyemezo kuko cyayagora kubera ubushobozi bwanagabanutse kubera ko kuri stade hatakiza abafana ari bo bajyaga bavamo bumwe mu bushobozi bw’amakipe.
Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, yatangaje ko abayobozi b’amakipe benshi banze iki cyemezo kuko batabishobora.
Avuga ko hari n’abayobozi b’amakipe bavuze ko icyaruta ari uko shampiyona yanahagarikwa bikagira inzira.
Umwe yagize ati “Umwaka ushize twagiyeyo ariko byari igihe gito kandi twatangiye shampiyona tubizi none igeze hagati ngo ‘mujye mu mwiherero’, ubushobozi burava he? Amezi 6 mu mwiherero urayumva? Ingengo y’imari yakwikuba kabiri. Ubundi se bwo ayo mafaranga waba uyafite wayashora shampiyona wazakuramo iki?”
Hari n’andi makuru avuga ko hari amakipe akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports ifite abakunzi benshi mu Rwanda ngo ashobora kwandika asezera muri shampiyona.
Shampiyona yasubitswe tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo Minisiteri ya Siporo yasohoraga amabwiriza mashya akwiye gukurikizwa mu ruganda rwa siporo agomba kubahirizwa mu minsi 30.
Gusa Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yatangaje ko mu gihe amakipe yaba agaragaje uburyo budashidikanywaho bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, shampiyona yahita isubukurwa hatabayeho gutegereza iyo minsi 30.
Ubwo FERWAFA yatumizaga iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bari batangiye kumwenyura bavuga ko shampiyona igiye gusubukurwa gusa ibyavuye muri iyi nama byasubije inyuma ibyo byishimo mu gihe bivugwa ko FERWAFA ishobora gukora indi nama.
RADIOTV10