Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ibya shampiyona byasubiye irudubi: Amakipe ntakozwa iby’umwiherero

radiotv10by radiotv10
05/01/2022
in SIPORO
0
Ibya shampiyona byasubiye irudubi: Amakipe ntakozwa iby’umwiherero
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakoranye inama n’abayobozi b’amakipe ribasaba ko amakipe yose aba mu mwiherero kugira ngo shampiyona isubukurwe mu gihe amakipe yo yateye utwatsi iki cyemezo.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Kabiri yahuje FERWAFA n’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore harebwa icyakorwa kugira ngo shampiyona isubukurwe hanakomeza kubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

FERWAFA yamenyesheje amakipe ko amakipe agomba kujya mu mwiherero ku buryo abakinnyi baba ahantu hamwe kandi hakajya habaho igikorwa cyo kwipimisha COVID-19 nyuma y’iminsi ibiri [amasaha 48].

Gusa amakipe amwe n’amwe yahise atera utwari iki cyemezo kuko cyayagora kubera ubushobozi bwanagabanutse kubera ko kuri stade hatakiza abafana ari bo bajyaga bavamo bumwe mu bushobozi bw’amakipe.

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, yatangaje ko abayobozi b’amakipe benshi banze iki cyemezo kuko batabishobora.

Avuga ko hari n’abayobozi b’amakipe bavuze ko icyaruta ari uko shampiyona yanahagarikwa bikagira inzira.

Umwe yagize ati “Umwaka ushize twagiyeyo ariko byari igihe gito kandi twatangiye shampiyona tubizi none igeze hagati ngo ‘mujye mu mwiherero’, ubushobozi burava he? Amezi 6 mu mwiherero urayumva? Ingengo y’imari yakwikuba kabiri. Ubundi se bwo ayo mafaranga waba uyafite wayashora shampiyona wazakuramo iki?”

Hari n’andi makuru avuga ko hari amakipe akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports ifite abakunzi benshi mu Rwanda ngo ashobora kwandika asezera muri shampiyona.

Shampiyona yasubitswe tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo Minisiteri ya Siporo yasohoraga amabwiriza mashya akwiye gukurikizwa mu ruganda rwa siporo agomba kubahirizwa mu minsi 30.

Gusa Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yatangaje ko mu gihe amakipe yaba agaragaje uburyo budashidikanywaho bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, shampiyona yahita isubukurwa hatabayeho gutegereza iyo minsi 30.

Ubwo FERWAFA yatumizaga iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bari batangiye kumwenyura bavuga ko shampiyona igiye gusubukurwa gusa ibyavuye muri iyi nama byasubije inyuma ibyo byishimo mu gihe bivugwa ko FERWAFA ishobora gukora indi nama.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

RDF na Polisi bahaye abaturage ubwato bwa moteri nyuma y’uko ubw’ibiti bukoze impanuka

Next Post

Ubu ni uwanjye byemewe n’amategeko- Ibyishimo ni byose kuri Fireman wasezeranye n’umukunzi we

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubu ni uwanjye byemewe n’amategeko- Ibyishimo ni byose kuri Fireman wasezeranye n’umukunzi we

Ubu ni uwanjye byemewe n’amategeko- Ibyishimo ni byose kuri Fireman wasezeranye n’umukunzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.