Thursday, May 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego

radiotv10by radiotv10
14/05/2026
in MU RWANDA
0
Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego ziri gukora iperereza ku bantu bakekwaho kubeshya urubyiruko amahirwe yo kujya kwiga muri Canada, nyuma yuko abarenga 1000 bari bahuriye kuri hoteli imwe mu Mujyi wa Kigali ngo bagiye guhura n’abazafasha muri aya mahirwe ariko bakababura, hakaza gufatwa batandatu bakekwaho ubu buriganya.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026 ubwo urubyiruko bivugwa ko rurenga 1000 rwari rwahuriye kuri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Uru rubyiruko rwari rwamenyeshejwe ko hari abantu baturutse muri Canada muri kaminuza 15, bifuza guhura na rwo kugira ngo baruhe amahirwe yo kujya kwigayo.

Amakuru avuga ko uru rubyiruko rwari rwabonye itangazo ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, ko ayo mahirwe ahari, ndetse ko kuri iriya tariki. ya 13 Gicurasi, ari bwo bazahura n’abazarufasha, ari na byo byatumye ruramukirayo.

Nyuma yuko uru rubyiruko rukoraniye kuri iyi hoteli rukabura umuntu n’umwe urufasha, inzego zishinzwe iperereza zahise zinjira muri iki kibazo, ndetse bamwe mu bakekwaho ubu bubeshyi, batabwa muri yombi/

Polisi y’u Rwanda yaje gushyira hanze itangazo ivuga ko “Ku bufatanye” bwayo “n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, hafashwe abantu batandatu (06) bakekwaho gushuka urubyiruko babizeza kubafasha kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada.”

Polisi kandi yatagaje ko “Abafashwe barimo kubazwa kugira ngo hakorwe iperereza no kumenya ukuri ku by’iki gikorwa.”

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko mu ipererezo riri gukorwa, harebwa niba bariya bantu bari bahuruje urubyiruko, bazwi n’inzego zinyuranye zirebwa n’ibyo babizezaga, nka Minisiteri y’Uburezi, Ambasade ya Canada mu Rwanda cyangwa na za kaminuza bavugaga zibazi.

Ati “Kugeza ubu ntabwo wahamya ko ari abatekamutwe, ibiri buve mu iperereza ni byo bizagaragaza ukuri.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko abasanzwe bakora ibikorwa nka biriya byo gufasha abantu kubona amashuri, baba basanzwe bazwi banafite ibyangombwa bibibemerera, bityo ko iperereza riri gukorwa na RIB, ari ryo rizagaragaza niba aba bafashwe bari babifitiye ibyangombwa.

Urubyiruko rwari rwakubise rwuzuye rwaje gushaka amahirwe yo kujya kwiga muri Canada

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + twelve =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

by radiotv10
13/05/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yemeje ko umusore w’imyaka 22 wavugwagaho ibikorwa bigayitse birimo gufata ku ngufu abagore...

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

by radiotv10
13/05/2026
0

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa avuga ko Igihugu cye kitari kugendera ku byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za America byo...

Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

by radiotv10
13/05/2026
0

Polisi y’u Rwanda yashyikirije amafaranga ibihumbi 500 Frw nyirayo nyuma yuko yari yayataye mu muhanda Remera-Giporoso mu Karere ka Gasabo...

Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ugeze mu Rwanda mu bahategerejwe

Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ugeze mu Rwanda mu bahategerejwe

by radiotv10
13/05/2026
0

Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo muri Afurika (Africa CEO Forum),...

Here are the major projects set to receive Rwf 7.7 trillion in Rwanda’s 2026/27 budget

Here are the major projects set to receive Rwf 7.7 trillion in Rwanda’s 2026/27 budget

by radiotv10
13/05/2026
0

Rwanda has revealed how it plans to spend more than Rwf7.7 trillion in the 2026/2027 budget, with billions expected to...

IZIHERUKA

Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego
MU RWANDA

Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego

by radiotv10
14/05/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

13/05/2026
Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

13/05/2026
Hamenyekanye icyatumye umugore wa Perezida Macron amukubitira imbere ya camera

Hamenyekanye icyatumye umugore wa Perezida Macron amukubitira imbere ya camera

13/05/2026
Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

13/05/2026
Amakuru mashya: DJ Toxxyk agiye gusubira imbere y’Urukiko

Amakuru mashya: DJ Toxxyk agiye gusubira imbere y’Urukiko

13/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.