Iby’abafana ba Kiyovu batutse Mukansanga byageze ku rundi rwego, Guverinoma yabivuzeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryinjiye mu kibazo cya bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports bagaragaje imyitwarire idahwitse bagatuka Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salma.

Ni ikibazo cyabaye mu cyumweru gishize, tariki 20 Mutarama 2023, ubwo Kiyovu Sports yahuraga na Gasogi United, umukino ukarangira ari 0-0.

Izindi Nkuru

Bamwe mu bafana ba Kiyovu batanyuzwe n’imisifurire y’umusifuzi Mukansanga Rhadia Salma wayoboye uyu mukino, bamututse ibitutsi binyuranye birimo n’ibikojeje isoni.

Iyi myitwarire yanamaganywe n’ubuyobozi bw’abafana ba Kiyovu mu itangazo bwashyize hanze, buvuga ko busabye “imbabazi ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Mukansanga Salma n’Abanyarwanda bose muri rusange.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo ryamaganye iriya “myitwarire idahwitse yaranze abafana ba Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’u Rwanda wabahuje n’ikipe ya Gasogi United tariki 20.01.2023 kuri Stade ya Bugesera aho bamwe bagaragaye batuka umusifuzi w’umukino.”

FERWAFA ikomeza ivuga ko Komisiyo yayo ishinzwe imyitwarire yamaze gushyikirizwa iyo dosiye kugira ngo ikurikirane icyo kibazo hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA.”

Ubutumwa bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, bukomeza bugira buti “Imyanzuro y’iyo komisiyo izatangazwa mu gihe cya vuba.”

FERWAFA kandi yasezeranyije ko izakomeza gufata ingamba zigamije gukumira imyitwarire igayitse nk’iriya yagaragajwe n’abafana ba Kiyovu Sports.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makololo atanga igitekerezo kuri izi ngamba zafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yagize ati “Twishimiye kubona FERWAFA yinjira mu kibazo cy’iyi myitwarire itihanganirwa.”

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yasoje asezeranya Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga, ati “Turi kumwe nawe Salma Mukansanga Rhadia.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru