Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyabaye kuri Padiri wari wagiye kugira uko yigenza muri Lodge biri kuvugisha benshi

radiotv10by radiotv10
10/07/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Ibyabaye kuri Padiri wari wagiye kugira uko yigenza muri Lodge biri kuvugisha benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Urupfu rw’Umupadiri wo muri Kiliziya Gatulika muri Kenya, wapfuye nyuma yo kujya kwinenezanya n’umukobwa bamaranye igihe bakundana, muri macumbi ya Hoteli, rukomeje kugarukwaho na benshi.

Padiri Joseph Kariuki Wanjiku yapfiriye mu gace ka Murang’a, mu gitondo cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma yo kujya mu icumbi yari ari kumwe n’umukobwa bari basanzwe bafitanye umubabo wihariye, bagiye kwinezeza.

Uyu musaseridoti w’imyaka 43 y’amavuko, yari asanzwe akorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Peter iherereye i Ruai muri Arikidiyoseze ya Nairobi.

Polisi yo muri Kenya, ivuga ko Padiri Kariuki yinjiye muri iriya Hoteli ya Monalisa iherereye muri Murang’a, ku wa Gatanu, ubwo yazaga ari kumwe n’uyu mukunzi we, bakabanza kunywa inzoga zigezweho za Liquor, ubundi bakajya kwinezeza mu buriri.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Lawrence Njeru, avuga aba bagaragazaga urugwiro, bamaze ijoro ryose binezeza, bugacya uyu Mupadiri yarembye.

Uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko, biravugwa ko yari amaze imyaka itandatu ari umukunzi w’uyu Musaseridoti witabye Imana.

Abakozi b’iyi hoteli kandi bavuga ko uyu mupadiri yari amaze imyaka ibiri ari umukiliya wabo kuko yahazaga kwinezezanya n’uyu mukunzi we.

Nyuma y’uko Padiri yagaragazaga ibimenyetso by’isereri no kutamera neza mu mutwe, uyu mukunzi we yahise amenyesha ubuyobozi bwa Hotali bwaje kumujyana ku bitaro bya Kenol, ari na ho yaguye.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mupadiri, ikomeje kugarukwaho n’abatari bacye, bibaza ukuntu umusaseridoti wigisha abantu kudasambana ndetse akaba yararahiriye kutabonana n’abagore, ari we wapfuye nyuma yo kujya kwinezeza n’umugore.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru atunguranye hagati ya Putin n’ukuriye itsinda ry’indwanyi kabuhariwe Wagner

Next Post

Umukoro wahawe urubyiruko ruba mu mahanga wumvikanamo inkuru nziza ku ruba mu Rwanda

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva
MU RWANDA

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukoro wahawe urubyiruko ruba mu mahanga wumvikanamo inkuru nziza ku ruba mu Rwanda

Umukoro wahawe urubyiruko ruba mu mahanga wumvikanamo inkuru nziza ku ruba mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.