Ibyabaye kuri Padiri wari wagiye kugira uko yigenza muri Lodge biri kuvugisha benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urupfu rw’Umupadiri wo muri Kiliziya Gatulika muri Kenya, wapfuye nyuma yo kujya kwinenezanya n’umukobwa bamaranye igihe bakundana, muri macumbi ya Hoteli, rukomeje kugarukwaho na benshi.

Padiri Joseph Kariuki Wanjiku yapfiriye mu gace ka Murang’a, mu gitondo cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma yo kujya mu icumbi yari ari kumwe n’umukobwa bari basanzwe bafitanye umubabo wihariye, bagiye kwinezeza.

Izindi Nkuru

Uyu musaseridoti w’imyaka 43 y’amavuko, yari asanzwe akorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Peter iherereye i Ruai muri Arikidiyoseze ya Nairobi.

Polisi yo muri Kenya, ivuga ko Padiri Kariuki yinjiye muri iriya Hoteli ya Monalisa iherereye muri Murang’a, ku wa Gatanu, ubwo yazaga ari kumwe n’uyu mukunzi we, bakabanza kunywa inzoga zigezweho za Liquor, ubundi bakajya kwinezeza mu buriri.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Lawrence Njeru, avuga aba bagaragazaga urugwiro, bamaze ijoro ryose binezeza, bugacya uyu Mupadiri yarembye.

Uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko, biravugwa ko yari amaze imyaka itandatu ari umukunzi w’uyu Musaseridoti witabye Imana.

Abakozi b’iyi hoteli kandi bavuga ko uyu mupadiri yari amaze imyaka ibiri ari umukiliya wabo kuko yahazaga kwinezezanya n’uyu mukunzi we.

Nyuma y’uko Padiri yagaragazaga ibimenyetso by’isereri no kutamera neza mu mutwe, uyu mukunzi we yahise amenyesha ubuyobozi bwa Hotali bwaje kumujyana ku bitaro bya Kenol, ari na ho yaguye.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mupadiri, ikomeje kugarukwaho n’abatari bacye, bibaza ukuntu umusaseridoti wigisha abantu kudasambana ndetse akaba yararahiriye kutabonana n’abagore, ari we wapfuye nyuma yo kujya kwinezeza n’umugore.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru