Hamenyekanye amakuru atunguranye hagati ya Putin n’ukuriye itsinda ry’indwanyi kabuhariwe Wagner

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin; n’umuyobozi w’itsinda ry’indwanyi z’abacancuro rya Wagner, Yevgeny Prigozhin, hamenyekanye amakuru ko bahuye, nyuma y’uko mu minsi ishize havugwaga kurebana ay’ingwe.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya Kremlin, Dmitry Peskov kuri uyu wa Mbere.

Izindi Nkuru

Dmitry Peskov yatangaje ko Yevgeny Prigozhin ari mu bayobozi bakuru ba Wagner bahuye na Putin mu Biro bye bya Kremlin tariki 29 z’ukwezi gushize kwa Kamena.

Ibiganiro byahuje Putin n’aba bakuriye uyu mutwe w’abacancuro, byamaze amasaha atatu, aho byari byitabiriwe n’abantu 35.

Ni ku nshuro ya mbere mu myaka 20 ishize Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, bitangaje ko Perezida Putin yaganiriye n’umuntu wagaragaje ukutajya imbizi na we.

Ibi biganiro kandi byabaye nyuma y’uko habaye ugusa nko guhangana gukomeye hagati y’ubutegetsi bw’u Burusiya n’iri tsinda rya Wagner, kwanakurikiwe no kuba urikuriye yarahise ahungira muri Belarus, Igihugu gisanzwe ari inshuti n’u Burusiya, nyuma y’uko hari hamaze kubaho ubwumvikane na Perezida wacyo Alexander Lukashenko.

Ibyabaye muri kiriya Gihugu, byakurikiwe no kuba Putin yarashinjaga iri tsinda kwigomeka n’ubugambanyi, mu gihe Prigozhin na we yatangazaga ko bashenguwe n’uburyo Igisirikare cy’u Burusiya cyamwiciye abarwanyi.

Icyo gihe yari yohereje abarwanyi be i Moscow mu Murwa Mukuru w’u Burisiya, bitwaje imbunda ziremereye, bavuga ko bagiye gukuraho igisirikare cy’iki Gihugu, ariko baza kugarukira mu nzira.

Abasesenguzi mu Burengerazuba bw’Isi, bavuga ko ibyabaye byose byagaragaje ko ububasha bwa Putin buri kugabanuka.

Umuvugizi wa Kremlin, Peskov ubwo yagarukaga kuri ibi biganiro byahuje Putin n’abakuriye Wagner, yavuze ko atazi ibirambuye ku byo baganiriyeho, ariko ko Putin yasabye ko “hakorwa isuzuma” ku bikorwa bya Wagner mu rugamba muri Ukraine.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru