Mu Rwanda hari umuhanda wafunzwe burundu ubererekera ikindi gikorwa gihanitse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanda Giticyinyoni-Nzove-Ruli-Gakenke, wafunzwe burundu kugira ngo uhigamire ibikorwa by’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II ruzatanga hafi 1/4 cy’amashanyarazi akenerwa mu Rwanda hose.

Uru rugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga Megawati 43, rumaze umwaka rutangiye kubakwa, biteganyijwe ko ruzuzura muri 2026 rutwaye Miliyoni 210 USD [arenga Miliyari 220 Frw].

Izindi Nkuru

Uru rugomero rukora ku Turere twa Kamonyi mu Majyepfo, Rulindo, Gakenke two mu Ntara y’Amajyaruguru, rwatumye umuhanda Giticyinyoni-Nzove-Ruli-Gakenke, ufungwa burundu, kuko amazi y’umugezi wa Nyabarongo yayobejwe akanyuzwa aho uyu muhanda wanyuraga mu Kagari ka Musagara mu Murenge wa Ruli no mu Kagari ka Bwenda mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Gakenke.

Abasanzwe bakoresha uyu muhanda mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko abajyaga kwivuza, bavuga ko byabashyize mu ihurizo, kuko bisaba kuzenguruka.

Uwitwa Juvens Habyarimana ati “Nk’umuntu wavaga hariya Giticyinyoni ajya i Ruli, yakoreshaga inote ya bitanu (5 000 Frw), ariko ubu azajya akoresha inote ya cumi na bitanu (15 000 Frw).”

Nyiransabimana wo mu Karere ka Rulindo, avuga ko uyu muhanda wabafashaga guhahirana n’abaturage bo mu Karere ka Gakenke, none ubu bakaba bibaza uko imibereho yabo igiye kugenda.

Ati “Ni ikibazo dufite kugira ngo badufungire amayira, kandi twajyaga n’i Ruli tukajyanayo abarwayi, tukanabagemurirayo.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Fidele Abimana, avuga ko gufunga uyu muhanda byakozwe muri iki gihe cy’impeshyi kugira ngo hubakwe urukuta ruzatangira amazi y’uru rugomero rwa Nyabarongo II.

Avuga ko ifungwa ry’uyu muhanda Giticyinyoni-Nzove-Ruli-Gakenke, ritazatuma abari basanzwe bawukoresha batabona aho banyura, kuko hari indi nzira bakoresha.

Ati “Hari inzira ebyiri zishoboka. Hari ugukomeza ugaca Giticyinyoni, ugaca i Rwahi, aho kugira ngo uce hariya hari urugomero, ukazamuka i Muhondo, wagerayo ukagaruka i Rushashi, wagera i Rushashi ukaba wasubira inyuma ukagera i Ruli, ndetse wanabishaka ugeze i Rushashi wakomeza ukagera i Gakenke.”

Avuga ko indi nzira ari ukunyura umuhanda usanzwe wa kaburimbo uturuka ku Giticyinyoni, ukagera i Shyorongi, ubundi bagera ku Kirenge bakaba bagera i Muhondo na Rushashi, ubundi bakaba bajya i Ruli.

Uru rugomero ruri kubakwa rwitezweho gutanga amashanyarazi menshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru