Ibyabaye nyuma y’uko umuryango utoraguye umwana w’imyaka 14 byabaye amayobera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, uri mu rujijo nyuma yo gutoragura umwana wasanze mu isantere atavuga, bakajya kumugaburira bakeka ko ari inzara, none na n’ubu ntacyo arabasha kuvuvuga.

Hashize ibyumweru bitatu, Muhayimana Gaudence utuye mu Mudugudu Kabeza, Akagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama atoraguye umwana uri mu kigero cy’imyaka 14 mu isantere ya Poroje atavuga.

Izindi Nkuru

Uyu mubyeyi yabiwye RADIOTV10 ko ubwo yatoraguraga uyu mwana, yamujyanye mu rugo iwe atavuga, akajya kumugaburira akeka ko yabiterwaga n’inzara.

Ati “Twamubonye mu gicamunsi hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri ku wa Gatatu. Amaze ibyumweru bibiri bibura iminsi itatu kugira ngo yuzuze ibyumweru bitatu. Naje kureba mujyana mu rugo nzi ko ari inzara iri kubitera, tumugaburiye n’ubundi dusanga ntabwo azi kuvuga.

Twagerageje kureba ko yize dusanga ntabwo yize. Iyo minsi tumaranye nta kintu azi kuvuga.”

Uyu muturage avuga ko kutavuga k’uyu mwana, byatumye batabasha no kumenya inkomoko ye, ku buryo bafite impungenge ko ashobora no kugira ibindi bibazo, bikaba byabagiraho ingaruka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV1O ko bagiye kurangisha uyu mwana kugira ngo abonerwe umuryango we.

Yagize ati “Ndumva nk’umunyarwanda w’umugiraneza kandi niba yatoraguye uwo mwana bikagenda gutyo natwe tugiye kurangisha uwo mwana abone umuryango we.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru