Senegal: Hatanzwe icyifuzo ku kwihanukira biri gukoresha mu guhosha imyigaragambyo yahinduye isura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba Leta ya Senegal kudakoresha ingufu z’umurengera mu guhosha imyigaragammbyo y’abanenga icyemezo cya Perezida Macky Sall cyo kwimurira amatora y’umukuru w’Igihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bwa muntu, rirasaba ubuyobozi bwa Senegal kubungabunga uburenganzira bwa muntu muri ibi bihe by’imyigaragambyo.

Izindi Nkuru

Ni nyuma y’uko hakomeje gushyirwa ingufu z’umurengera mu guhangana n’abigaragambya ndetse abantu batatu bamaze kuhasiga ubuzima, naho 266 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Kuva ku wa Kabiri kandi ihuzanzira rya interineti ryakuweho ndetse ibice bimwe na bimwe nta tumanaho rya telephone rihari. Inzego zivuga ko ibi biri mu rwego rwo guhosha imyigaragambyo ndetse n’ubutumwa bw’urwango bukomeje gukwirakwizwa.

Imyigaragambyo yatangiriye i Dakar ubwo mu cyumweru gishize Perezida Macky Sall yavugaga ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe ku ya 25 Gashyantare yimuriwe mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Ibyo kandi byashyigikirwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe abaturage bo bavuga ko ari ugushaka gutinda kuguma ku butegetsi kwa Perezida Macky Sall.

Uyu mujinya w’abaturage watumye haduka imyigaragambyo ikomeye ndetse ikwira mu Gihugu hose, aho abigaragambya basaba ko Macky Sall yihutisha amatora ndetse bagasaba ko demokarasi yakunze kugaragara muri iki Gihugu idahonyorwa

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru