Abasirikare bakabakaba 200 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomerekeye ku rugamba, batashye banyuze mu Rwanda, aho bamaze igihe kinini bakiri ku Mupaka aho basakiwe mbere yo kwerecyeza i Kigali gufata indege ibacyura.
Aba basirikare biganjemo abo muri Afurika y’Epfo, aho amakuru avuga ko ari 129, hakabamo 40 ba Malawi ndetse na 25 ba Tanzania, bageze ku mupaka munini uzwi nka Grande Barrière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku isaha ya saa sita zirengaho iminota.
Babanje gusakwa nk’uko bisanzwe, ndetse baza kuva hano nyuma y’amasaha menshi, dore ko bahavuye saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota, gusa bikaba bitazwi icyatumye batinda kwerecyeza i Kigali.
Umwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu wabonye imodoka zatwaye aba basirikare, yabwiye Ikinyamakuru cyitwa BBC, ko aba basirikare bamaze igihe kinini basakwa, dore ko binjiye ku mupaka hakiri kare, ariko ko bahavuye saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota.
Ni mu gihe imodoka za MONUSCO zabazanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, zibakuye ku kigo cyabo giherereye ahazwi nka Mubambiro mu bilomero bicye uvuye mu mujyi wa Goma, ahaherutse kubera imirwano ikomeye ubwo M23 yafataga uyu mujyi.
Abanyamakuru barimo abari baturutse mu Rwanda, bari bagiye gutara amakuru y’itaha ry’aba basirikare, ryabaye nk’irikumirwa, ndetse ribuzwa gufata ishusho n’imwe, ku mpamvu itaramenyekana.
Aba basirikare bakomerekeye ku rugamba bagiye gufashamo FARDC guhangana n’umutwe wa M23, bivugwa ko harimo abacitse amaguru ndetse n’inzindi ngingo, dore ko harimo n’abagendera mu tugare tw’indembe ubwo binjiraga ku mupaka.
Ubwo batahaga, barimo abari bambaye imyambaro ya gisirikare, abandi bambaye bisanzwe, ndetse bakaba barimo ab’igitsinagore.
Batashye nyuma y’ibyumweri bibiri, hari n’imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo na bo bari muri ubu butumwa bwa SADC icyuwe, na yo ikanyuzwa mu Rwanda.
Itaha ry’aba basirikare bakomerekeye ku rugamba, rije rikurikira impaka ndende zavuzwe kuri aba basirikare bari mu butumwa bwa SADC by’umwihariko aba Afurika y’Epfo, aho Abanyapolitiki banyuranye bo muri iki Gihugu bahagurutse bakamagana umugambi wa Leta yabo wo kohereza abana babo muri Congo kujya gushirirayo.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa aherutse kuvuga ko hazakorwa ibishoboka kugira ngo abasirikare b’iki Gihugu bari muri Congo, batahe, ndetse atangaza ko Igihugu cye na cyo gishyigikiye ko ibibazo byo muri Congo bikemuka binyuze mu nzira z’ibiganiro.
Yabitangaje nyuma yuko Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera na we ategetse Umugaba Mukuru w’Ingabo mu Gihugu cye, gutegura uburyo abasirikare babo bari mu burasirazuba bwa Congo, bataha.
RADIOTV10