Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyagaragaye ubwo abasirikare ba SADC bavuye muri Congo banyuraga mu Rwanda bataha

radiotv10by radiotv10
25/02/2025
in MU RWANDA
0
Ibyagaragaye ubwo abasirikare ba SADC bavuye muri Congo banyuraga mu Rwanda bataha
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare bakabakaba 200 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomerekeye ku rugamba, batashye banyuze mu Rwanda, aho bamaze igihe kinini bakiri ku Mupaka aho basakiwe mbere yo kwerecyeza i Kigali gufata indege ibacyura.

Aba basirikare biganjemo abo muri Afurika y’Epfo, aho amakuru avuga ko ari 129, hakabamo 40 ba Malawi ndetse na 25 ba Tanzania, bageze ku mupaka munini uzwi nka Grande Barrière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku isaha ya saa sita zirengaho iminota.

Babanje gusakwa nk’uko bisanzwe, ndetse baza kuva hano nyuma y’amasaha menshi, dore ko bahavuye saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota, gusa bikaba bitazwi icyatumye batinda kwerecyeza i Kigali.

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu wabonye imodoka zatwaye aba basirikare, yabwiye Ikinyamakuru cyitwa BBC, ko aba basirikare bamaze igihe kinini basakwa, dore ko binjiye ku mupaka hakiri kare, ariko ko bahavuye saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota.

Ni mu gihe imodoka za MONUSCO zabazanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, zibakuye ku kigo cyabo giherereye ahazwi nka Mubambiro mu bilomero bicye uvuye mu mujyi wa Goma, ahaherutse kubera imirwano ikomeye ubwo M23 yafataga uyu mujyi.

Abanyamakuru barimo abari baturutse mu Rwanda, bari bagiye gutara amakuru y’itaha ry’aba basirikare, ryabaye nk’irikumirwa, ndetse ribuzwa gufata ishusho n’imwe, ku mpamvu itaramenyekana.

Aba basirikare bakomerekeye ku rugamba bagiye gufashamo FARDC guhangana n’umutwe wa M23, bivugwa ko harimo abacitse amaguru ndetse n’inzindi ngingo, dore ko harimo n’abagendera mu tugare tw’indembe ubwo binjiraga ku mupaka.

Ubwo batahaga, barimo abari bambaye imyambaro ya gisirikare, abandi bambaye bisanzwe, ndetse bakaba barimo ab’igitsinagore.

Batashye nyuma y’ibyumweri bibiri, hari n’imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo na bo bari muri ubu butumwa bwa SADC icyuwe, na yo ikanyuzwa mu Rwanda.

Itaha ry’aba basirikare bakomerekeye ku rugamba, rije rikurikira impaka ndende zavuzwe kuri aba basirikare bari mu butumwa bwa SADC by’umwihariko aba Afurika y’Epfo, aho Abanyapolitiki banyuranye bo muri iki Gihugu bahagurutse bakamagana umugambi wa Leta yabo wo kohereza abana babo muri Congo kujya gushirirayo.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa aherutse kuvuga ko hazakorwa ibishoboka kugira ngo abasirikare b’iki Gihugu bari muri Congo, batahe, ndetse atangaza ko Igihugu cye na cyo gishyigikiye ko ibibazo byo muri Congo bikemuka binyuze mu nzira z’ibiganiro.

Yabitangaje nyuma yuko Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera na we ategetse Umugaba Mukuru w’Ingabo mu Gihugu cye, gutegura uburyo abasirikare babo bari mu burasirazuba bwa Congo, bataha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Indwara y’amayobera yadutse muri Congo ikomeje guteza impungenge

Next Post

Amakuru y’ukuri ku rugomo rwakorewe umuhangamideli Moses Turahirwa wavuze ko yarukorewe n’abicanyi

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru y’ukuri ku rugomo rwakorewe umuhangamideli Moses Turahirwa wavuze ko yarukorewe n’abicanyi

Amakuru y’ukuri ku rugomo rwakorewe umuhangamideli Moses Turahirwa wavuze ko yarukorewe n’abicanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.