Hahirwabasenga Timothée uzwi nka Sky2 ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku gukubita no gukomeresta umugore we akanamuruma ugutwi, yafunguwe by’agateganyo nyuma yuko ahawe imbabazi.
Sky2 yari yatawe muri yombi tariki 11 Gicurasi, aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nduba mu Karere ka Gasabo, akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kuba yarakubise umugore we basezeranye Bakarere Sandrine akanamuruma ugutwi ku ya 05 Gicurasi 2025.
Uyu uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, yafunguwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, ategekwa kuzajya yitaba rimwe mu cyumweru.
Amakuru avuga ko irekurwa rya Sky2 rishingiye ku mpamvu zinyuranye zirimo kuba yarahawe imbabazi n’Umugore we ku byaha yamuregaga birimo kumukubita ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Imbabazi zahwe Sky2 kandi zinakubiye mu nyandiko yashyikirijwe Ubushinjacyaha bwari bwaramaze kwakira dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu mugabo, ndetse iyo nyandiko ikaba iriho umukono wa Noteri.
Nanone kandi umugore wa Sky2 yari yamureze kuba akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, ariko mu iperereza n’ibizamini byakozwe, bigaragaza ko atanywa iki kiyobyabwenge kiri mu by’ubwoko bw’ibikomeye.
Mu iperereza kuri iki cyaha, Ubushinjacyaha bwanakiriye ubuhamya bw’abatangabuhamya barimo umukozi wo mu rugo kwa Sky2 wavuze ko atigeze abona uyu Sebuja anywa icyo kiyobyabwenge.
Hanakozwe kandi ibizamini bya gihanga kugira ngo hasuzumwe niba koko mu mubiri w’uyu mugabo hatarimo ibiyobyabwenge by’urumogi, biza kugaragara ko ntabirimo.
Ibi byose kimwe n’imbabazi zatanzwe n’umugore we, Sky2 yarekuwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha, ariko ategekwa kujya yitaba rimwe mu cyumweru mu gihe akiri gukorwaho iperereza.
RADIOTV10





