Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwagize icyo ruvuga ku bakangisha abandi gushyira hanze amashusho cyangwa amafoto y’ubwambure bwabo, ruvuga ko bigize icyaha, ndetse rugira inama ababikorerwa kujya barwiyambaza hakiri kare.
Muri iyi minsi, ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amashusho n’amafoto by’ubwambure by’abiganjemo igitsinagore, bivugwa ko bishyirwa hanze n’abo baba barabanje kwitwa ko ari abakunzi, nyuma bakabaka amafaranga, babakangisha ko nibatayabaha bashyira hanze ubwambure bwabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry avuga ko ibi bibanzirizwa no kubeshyanya urukungo hagati y’umukobwa n’umuhungu, cyangwa bakaba barakundanaga koko, batandukana, umwe agashaka kwihimura ku wundi
Ati “Hari aho umukobwa n’umuhungu bavuga ko bakundana. Bagakundana ni byo, bakagera n’igihe bumva umwe ngo yisanzuye ku wundi, aho umwe ashobora gusaba undi amafoto yambaye uko undi yifuza, undi na we akayamuha uko yayamusabye, birumvikana ndavuga ubusa.
Cyangwa se akaba yarayamufotoye nk’abantu bitwa ko bakundana, noneho bagira icyo bapfa gatoya, umwe akavuga ati ‘nudakora ibi aya mafoto yawe ndayashyira hanze’. Hari n’abagera ku rwego aho umwe asaba undi amafaranga, agahora amusaba amafaranga.”
Dr Murangira avuga ko ibi bigize icyaha cyo gukangisha undi gusebanya, bityo ko ababikorerwa bakwiye kwiyambaza inzego z’ubutabera hakiri kare.
Ati “Wowe muntu bakangishije gusebanya kubera amafoto yawe bafite cyangwa ikindi, icyo tugusa ni uko uza ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ugatanga ikirego cyitwa gukangisha gusebanya cyangwa blackmailing cyangwa chantage.”
Umuvugizi wa RIB kandi amara impungenge abumva bafite ipfunwe ko nibiyambaza uru rwego bazaba bagiye hanze, avuga ko uru rwego rukora kinyamwuga.
Ati “Twebwe iyo uje mu rwego rw’Ubugenzacyaha, ibanga ni ibintu dusabwa, ntahandi biba bizagaragara, kuko ikibi cy’uyu muntu ukangisha gusebanya, iyo akwatse amafaranga ukayamuha, n’ejo azakwaka andi, ndetse akwake menshi kuko yamaze kubona ko ibyo agukangisha byaguteye ubwoba.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA KURI IKI CYAHA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 129: Gukangisha gusebanya
Gukangisha gusebanya ni igikorwa cyo gusaba umuntu umukono ku nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, ugutangaza ibanga, uguhabwa amafaranga, inyandiko mvunjwafaranga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose hakoreshejwe gukangisha uwo muntu cyangwa undi muntu ikangwa rye ryagira ingaruka ku wakorewe icyaha, kumurega, gutangaza cyangwa kumuvugaho ibintu bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro, byaba ari ukuri cyangwa se atari ukuri.
Umuntu wese ukangisha gusebanya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).
Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
RADIOTV10