Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’amashusho y’ubwambure amaze iminsi akwirakwira mu Rwanda byahagurukiwe n’ababikorerwa bibirwa ibanga

radiotv10by radiotv10
10/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Iby’amashusho y’ubwambure amaze iminsi akwirakwira mu Rwanda byahagurukiwe n’ababikorerwa bibirwa ibanga
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwagize icyo ruvuga ku bakangisha abandi gushyira hanze amashusho cyangwa amafoto y’ubwambure bwabo, ruvuga ko bigize icyaha, ndetse rugira inama ababikorerwa kujya barwiyambaza hakiri kare.

Muri iyi minsi, ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amashusho n’amafoto by’ubwambure by’abiganjemo igitsinagore, bivugwa ko bishyirwa hanze n’abo baba barabanje kwitwa ko ari abakunzi, nyuma bakabaka amafaranga, babakangisha ko nibatayabaha bashyira hanze ubwambure bwabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry avuga ko ibi bibanzirizwa no kubeshyanya urukungo hagati y’umukobwa n’umuhungu, cyangwa bakaba barakundanaga koko, batandukana, umwe agashaka kwihimura ku wundi

Ati “Hari aho umukobwa n’umuhungu bavuga ko bakundana. Bagakundana ni byo, bakagera n’igihe bumva umwe ngo yisanzuye ku wundi, aho umwe ashobora gusaba undi amafoto yambaye uko undi yifuza, undi na we akayamuha uko yayamusabye, birumvikana ndavuga ubusa.

Cyangwa se akaba yarayamufotoye nk’abantu bitwa ko bakundana, noneho bagira icyo bapfa gatoya, umwe akavuga ati ‘nudakora ibi aya mafoto yawe ndayashyira hanze’. Hari n’abagera ku rwego aho umwe asaba undi amafaranga, agahora amusaba amafaranga.”

Dr Murangira avuga ko ibi bigize icyaha cyo gukangisha undi gusebanya, bityo ko ababikorerwa bakwiye kwiyambaza inzego z’ubutabera hakiri kare.

Ati “Wowe muntu bakangishije gusebanya kubera amafoto yawe bafite cyangwa ikindi, icyo tugusa ni uko uza ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ugatanga ikirego cyitwa gukangisha gusebanya cyangwa blackmailing cyangwa chantage.”

Umuvugizi wa RIB kandi amara impungenge abumva bafite ipfunwe ko nibiyambaza uru rwego bazaba bagiye hanze, avuga ko uru rwego rukora kinyamwuga.

Ati “Twebwe iyo uje mu rwego rw’Ubugenzacyaha, ibanga ni ibintu dusabwa, ntahandi biba bizagaragara, kuko ikibi cy’uyu muntu ukangisha gusebanya, iyo akwatse amafaranga ukayamuha, n’ejo azakwaka andi, ndetse akwake menshi kuko yamaze kubona ko ibyo agukangisha byaguteye ubwoba.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA KURI IKI CYAHA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 129: Gukangisha gusebanya

Gukangisha gusebanya ni igikorwa cyo gusaba umuntu umukono ku nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, ugutangaza ibanga, uguhabwa amafaranga, inyandiko mvunjwafaranga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose hakoreshejwe gukangisha uwo muntu cyangwa undi muntu ikangwa rye ryagira ingaruka ku wakorewe icyaha, kumurega, gutangaza cyangwa kumuvugaho ibintu bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro, byaba ari ukuri cyangwa se atari ukuri.

Umuntu wese ukangisha gusebanya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + eight =

Previous Post

Kurya biri kuba ihurizo ry’imibare itoroshye byagera ku birayi bikarushaho

Next Post

Afghanistan: Amarira akomeje kuba menshi kubera imibare ihanitse y’abahitanywe n’umutingito

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Afghanistan: Amarira akomeje kuba menshi kubera imibare ihanitse y’abahitanywe n’umutingito

Afghanistan: Amarira akomeje kuba menshi kubera imibare ihanitse y’abahitanywe n’umutingito

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.