Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyamenyekanye ku ibaruwa itangaje umwarimu yandikiye ‘Directeur’ amugira inama

radiotv10by radiotv10
23/04/2024
in MU RWANDA
0
Ibyamenyekanye ku ibaruwa itangaje umwarimu yandikiye ‘Directeur’ amugira inama
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko umwarimu wo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabuga-Gatulika yandikiye umuyobozi w’iri Shuri amugira inama y’ibyo akwiye guhagarika, haravugwa ko uyu mwarimu yakundaga guta akazi akajya gukora ibiraka.

Ni nyuma y’uko umwarimu Nshimiyimana James wa Groupe Scolaire Kabuga Gatholique mu Karere ka Gasabo, yandikiye Umuyobozi w’iri shuri atanga ibisobanuro ku byo yari yamusabye.

Umuyobozi w’iri shuri yasabaga uyu mwarimu gutanga ibisobanuro ku kuba hari umunsi yasibye akazi ku wa 13 Werurwe 2024.

Uyu mwarimu avuga ko uyu muyobozi w’iri shuri yabyirengagije nkana, ngo kuko kuri iyo tariki yagiye ku kazi ndetse agerayo “mu gitondo saa mbiri nkataha nimugoroba mu ma saa kumi n’imwe nk’uko bigaragazwa na finger print nakojejemo kuri uwo munsi.”

Nshimiyimana James avuga ko icyakora kuri uwo munsi yagiye kwa muganga mu gihe cy’isaha imwe akamenyesha ushinzwe amasomo kuko umuyobozi w’Ishuri we yari ari guhagararira ibizamini.

Agakomeza agira ati “Kuba rero mwarirengagije nkana ibi byose mbasobanuriye, mukanyandikira munsaba ibisobanuro, mbona mwaranze kunshyira kuri liste de surveillance mubishaka ngo muntege umutego.”

Uyu mwarimu akomeza ashinja umuyobozi we kumutega imitego no kumuhoza ku nkeke kandi ko abona hari ikibyihishe inyuma abona gikwiye gusobanuka.

Yasoje iyi baruwa agira inama umuyobozi w’Ishuri “guhagarika gutoteza abarimu bamwe mu bo muyobora, haba hari icyo mubifuzaho batakibaha mukabagendaho mubabuza amahoro ndetse mukiguza ko mutakorana ku kigo kimwe. Iyo myitwarire idakwiriye umuyobozi nkawe isenya ikigo kandi ikadindiza ireme ry’uburezi.”

Umuyobozi wa GS Kabuga, Jean Bosco Nkurunziza, yabwiye RADIOTV10 ko gusaba ibisobanuro uyu mwarimu byakorwaga mu rwego rwo kumwotsa igitutu kugira ngo adakomeza kwica akazi ke, kuko yari akomeje kukica bitewe no kuba yari afite irindi shuri yakoraga ikiraka cyo kwigisha.

Ati “Hari n’aho twamuburaga, tukamuhamagara, tukamubaza tuti ‘uri he ko tukubuze mu ishuri?’. Hanyuma bigaragara ko adashobora gukorera ahandi, ari gukora n’iwacu, ntabwo byari gushoboka kuko twamucanagaho umuriro kugira ngo akore.”

Uyu muyobozi wa GS Kabuga avuga ko uyu mwarimu yaje kumesa kamwe akemera guhagarika ibiraka yajyaga ajya gukora mu rindi shuri, agakomeza kwigisha muri iri rya GS Kabuga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − six =

Previous Post

Mu Rwanda hagiye kubera imyitozo ya Gisirikare y’Ibihugu bya EAC

Next Post

Ikindi cyamamare gikomeye ku Isi yifashishije amashusho yuzuye urwenya y’Umunyarwanda

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikindi cyamamare gikomeye ku Isi yifashishije amashusho yuzuye urwenya y’Umunyarwanda

Ikindi cyamamare gikomeye ku Isi yifashishije amashusho yuzuye urwenya y’Umunyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.